Tariki 23 Ukwakira, umunsi w’ibyishimo ku Banyarwanda baba bifatanyije n’Umukuru w’Igihugu cyabo, Perezida Paul Kagame; yizihiza isabukuru y’amavuko, benshi bakaboneraho n’umwanya wo kumugenera ubutumwa bwo kumushimira kubera imiyoborere ye ntangarugero yafashije u Rwanda kuba Igihugu gishimwa na buri wese.
None tariki 23 Ukwakira 2026, imyaka 69 irashize u Rwanda rwungutse uwarugiriye akamaro ntagereranywa, akaruvana mu manga rwari rwaroshywemo n’amateka mabi rwanyuzemo. Ni Perezida Paul Kagame wavutse tariki nk’iyi ya 23 Ukwakira mu 1957.
Ashimirwa kuba yaritangiye Igihugu akayobora urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba ari umuntu wanga akarengane, uharanira iterambere, ukunda isuku n’ibindi.
Abazi Perezida Kagame mu buto bwe basobanura ko imyitwarire ye ya none idatandukanye n’uko yari ameze mu buto bwe. Umwe mu bantu bari impunzi muri Uganda aho Perezida Kagame yize yagize ati “ Muri Rwengoro Primary School ari mu nkambi ya Gahunge naho ni uko yari ameze.”
Yakomeje agira ati “Nk’abana bigaga mu mashuri abanza, yari umwana ugira ikinyabupfura, akabaza abandi ati kuki wambaye utyo, kuki ufite umwanda. Isuku ye ni iya kera”.
Abamenye Perezida Kagame bavuga ko iyo myitwarire ahanini ayikesha uburyo yarezwe n’ababyeyi be kuko bari abantu biyubashye muri sosiyete n’aho babaga mu nkambi. Ikindi kandi ngo ntiyatinyaga guhwitura n’umuntu umuruta mu myaka mu gihe cyose yabonaga hari amakosa.
Ati “Mukuru we twakundaga gukinana umupira, akatubwira ati, kuki mutagiye kwiga. Niganaga na mukuru we. [Kagame] we yarakinaga ariko agakina mu kinyabupfura.”
Urukundo rwo kwitangira igihugu narwo si urwa none. Tito Rutaremara yigeze kuvuga ko Perezida Kagame akiri mu nkambi, we na Fred Rwigema bakundaga kujya kureba umusaza witwaga Maliko akabaganiriza ku mateka y’u Rwanda n’ibindi bijyanye nabyo.
Undi muntu uzi umuryango wa Perezida Kagame we yagize ati “Iteka na Se, Rutagambwa, yatorwaga mu bayobozi b’impunzi mu nkambi ya Rukinga. Mwarazaga bakabakirira Rukinga, nyuma bakabohereza Nshungerezi n’ahandi. Muri Rukinga, Se yakundaga gutorwa.”
Perezida Kagame yize amashuri yisumbuye muri Ntare School muri Uganda. Abamuzi bavuga ko ubuhanga bwe aribwo bwatumye ahabwa kujya kwiga muri iryo shuri. Undi muntu twaganiriye, ni umwe mu bari impunzi ariko akora akazi k’ubwarimu mu nkambi, yagize ati “Hari umuzungu witwaga Carrington wazaga aho nigishaga mu nkambi ya Nshungurezi akabwira abana ati, nimutsinda muzasabe Ntare, kujyayo ni uko wabaga waratsinze neza.”
Undi ati “No muri Rwengoro Primary School, yari mu bana ba mbere b’abahanga, ndetse iryo shuri ryabaye mu ya mbere batsindaga cyane muri Tooro.”
Usibye abazi Perezida Kagame mu buzima bw’ubuto bwe, hari n’abandi bamuzi na nyuma y’uko abaye umuyobozi. Bavuga ko ari umuntu ukunda kwicisha bugufi, usabana kandi uganira n’abantu b’ingeri zose.

Paul Kagame yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri n’abakobwa bane kuri se Rutagambwa Rugambwa Deogratias na Asteria.
Ni umuryango wari wishoboye mu Rwanda rw’icyo gihe dore ko wari utunze amashyo, Rutagambwa akaba umucuruzi w’ikawa ndetse n’umwe mu batangije Koperative ya Trafipro mu Rwanda.
Iminsi ya mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n’ubwo ibihe igihugu cyarimo byo byari bikomeye dore ko aribwo hari hari kuvuka imvururu zishingiye ku moko n’amashyaka, byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo n’Ababligi.
Umuryango Kagame yavukiyemo wari abakiristu Gatolika, ndetse byatumye abatizwa mu minsi ya mbere akivuka, abatirizwa i Kabgayi ahari icyicaro cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Umuryango we wari ufite amaraso y’ibwami dore ko ku ruhande rwa Papa we, umuryango mugari akomokaho ari wo wabyaraga abagabekazi mu gihe mama we yari mubyara w’Umwamikazi Rosalia Gicanda.
Perezida Kagame avuga ko nubwo akomoka mu muryango nk’uwo ukomeye, atari byo aha agaciro kuko “ntawe uhitamo aho avukira.”
Ati “Ndi uwirata nubwo nabyo ntabyo nakora, nakwirata ibyo nagezeho ubwanjye.”
Imyaka ine ya mbere yari myiza kuri Paul Kagame kugeza tariki 6 Ugushyingo 1961 ubwo umuryango we wahungaga kubera imvururu zari ziri mu gihugu, Abahutu bibasira Abatutsi, bakabica, kubatwikira no kubasahura.
Icyo gihe umuryango we wahunze hari igitero cyateguwe cyagombaga kuza kuwutsemba.
Mu gitabo A Conversations with the President of Rwanda cyanditswe n’Umunyamakuru François Soudan, Perezida Kagame yagize ati “Iyo ufite imyaka itatu, ine uba ufite ishusho y’ikintu cyakubayeho gikomeye. Iyo rero wongeyeho ibyo wabwiwe n’abandi, birushaho kukujyamo cyane.”
“Nibuka ko umunsi wa nyuma twatatanywaga, uwo munsi bari bari gutwika inzu, bica amatungo ndetse ubona ko umugambi wari ukwikiza abari basigaye ubundi bakaza iwacu. Ntabwo twari dutuye kure y’umuhanda.”
Umuryango wahungiye mu Mutara hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda aho mama we yavukaga, naho bakomeza kwibasirwa kugeza ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhungira muri Uganda.
Ubuzima bwo mu buhunzi bwari bugoye muri Uganda. Perezida Kagame yibuka ko bakigera muri Uganda ahitwa Kamwezi, babanje gukodesha inzu nyuma baza kwimurwa bajyanwa rwagati muri Uganda mu nkambi z’impunzi.
Ubuzima bwari bugoye muri Uganda. Byatumye babiri muri bashiki be bagarurwa mu Rwanda kurererwa mu muryango wasigaye, abandi bana bakomeza kubana n’ababyeyi muri Uganda, batunzwe n’inkunga z’intica ntikize zatangwaga n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (HCR).
Ubwo yari ageze igihe cyo gutangira ishuri, Paul Kagame yagiye kwiga muri Rwengoro Primary School, ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Mbarara. Nubwo ubushobozi mu muryango bwari buke, ntacyo byari bitwaye cyane kuko amashuri abanza kwiga byari ubuntu. Byahinduye isura mu mashuri yisumbuye aho byasabaga ko umuntu yirwanaho.
Se yaje gupfira mu buhunzi afite imyaka 15.

Ivomo: Igihe
RADIOTV10