Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

AMAKURU MASHYA: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

radiotv10by radiotv10
06/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, ukurikiranyweho ibirimo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri yari yaburanishijwe ku ifungwa ry’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho ibyaha aregwa, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uregwa, bugaragaza ibimenyetso by’ibyaha biregwa uyu mugabo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bihe bitandukanye uregwa yagiye akoresha imvugo zirimo izisebanya mu biganiro yatangiraga ku mbuga nkoranyambaga, zirimo imiyoboro ya YouTube ndetse ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Bwagaragaje ko uregwa yavuze amagambo asebanya arimo ayo yavuze ku basanzwe bazwi mu myidagaduro mu Rwanda, barimo The Ben, Meddy, Muyoboke na Bahati.

Uregwa kandi na we yagiye yemera zimwe mu mvugo zahereweho aregwa, gusa akavuga ko hari n’abandi bavuze iziremereye kuzirusha kandi bakidembya hanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Hasobanuwe impamvu Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yabaye ifunzwe

Next Post

MTN Rwanda announces strong Mobile Money, Enterprise and Home broadband momentum in Quarter Three of 2024

Related Posts

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

by radiotv10
30/06/2025
0

Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza...

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

by radiotv10
30/06/2025
0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo...

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda announces strong Mobile Money, Enterprise and Home broadband momentum in Quarter Three of 2024

MTN Rwanda announces strong Mobile Money, Enterprise and Home broadband momentum in Quarter Three of 2024

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.