Umunyarwanda Ndimbati washakishwaga byamenyekanye ko yapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Aloys Ndimbati washakishwaga kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye mu 1997.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na IRMCT kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, rivuga ko “uyu munsi byemeje urupfu rwa Aloys Ndimbati.”

Izindi Nkuru

Uru rwego rwagarutse ku mateka ya Aloys Ndimbati, n’imikorere y’ibyaha bya Jenoside yakekwagaho, rwagize ruti “Nyuma y’iperereza rigoye kandi rikomeye, Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwashoboye kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda ahagana mu mpera za Kamena 1997 mu gace k’Umurenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.”

IRMCT ikomeza igira iti “Nubwo Ndimbati atazakurikiranwa cyangwa ngo ahanwe, iki gisubizo wenda kizahumuriza abarokotse n’abahohotewe n’ibyaha bye ko Ndimbati atidegembya kandi ko atazongera kugirira nabi abaturage b’u Rwanda.”

Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Zayire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), aho babaga mu nkambi ya Kashusha.

Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we. Ahagana muri Kamena 1997, Ndimbati yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya UNHCR yatahanye impunzi ikagwa i Kanombe.

Ndimbati wari umuyobozi w’icyahoze ari Komini ya Gisovu mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akaba yarabaga mu ishyaka rya MRND, yashyiriweho na ICTR impapuro zimushinja mu Gushyingo 1995.

Yashinjwaga ibyaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye kandi rusange gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, no gutoteza.

Inyandiko y’ibirego ivuga ko Jenoside itangiye, Ndimbati yagiye muri Komini ya Gisovu maze ashishikariza ku mugaragaro ko Abatutsi barimburwa.

Hamwe n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze barimo Charles Sikubwabo na we wahunze ubutabera, Ndimbati yahise ategura ibitero ku mpunzi z’Abatutsi muri Komini ya Gisovu no mu Karere ka Bisesero hagati ya Mata na Kamena muri 1994.

Ikirego kandi kivuga ko Ndimbati ku giti cye yateguye akanayobora ubwicanyi bw’ibihumbi by’abatutsi ahantu henshi nko mu misozi ya Bisesero, Kidashya, Muyira, Gitwe, Rwirambo, Byiniro, Kazirandimwe no mu buvumo bwa Nyakavumu.

IRMCT ivuga ko hasigaye abandi babiri gusa bahunze ubutabera bashyiriweho impapuro z’ibirego na ICTR; ari Charles Sikubwabo na Ryandikayo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nyirimanzi Deo says:

    Nagende ubwo dossier iruyubitse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru