Umunyeshuri wigaga muri UR-Rukara bamusanze mu nzu yapfuye…Harakekwa amarozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore witwa Munyemana Ananias wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Rukara ryo mu Karere ka Kayonza bamusanze mu nzu yari acumbitsemo yapfuye aho bikekwa ko ashobora kuba yazize uburozi.

Uyu munyeshuri wakomokaga mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Kagano, bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo ku ishuri i Rukara.

Izindi Nkuru

Bamwe mu banyeshuri bagenzi bagenzi be babwiye RADITV10 ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo ndetse ko inzego zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekana icyaba cyamuhitanye.

Hari andi makuru avuga ko Munyemana Ananias yari aherutse kuba akubutse mu Karere ka Nyanza aho yari yagiye gukora ikiraka yari yarabonye ariko aho ahinduriye aza avuga ko aribwa mu nda.

Bagenzi be bamusabye ko bamujyana kwa muganga ariko akababwira ko bidakomeye ko yizeye ko biza kwikiza.

Ku wa Gatandatu ngo ni bwo byongeye gukara arushaho kuribwa bituma bagenzi be bafata umanzuro wo kumugenza kwa muganga ari bwo bahise bajya gusaka moto yamujyana ariko bagarutse basanga yamaze gushiramo umwuka.

Bamwe bakeka ko yaba yazize uburozi yaherewe aho aherutse kuko ubwo yazaga ari bwo yatangiye kuvuga ko aribwa mu nda.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe hahise hanatangira iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru