Sunday, October 18, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umupadiri yagwiriweho n’umusaraba munini ari ari gusoma misa ahita yitaba Imana

Umupadiri yagwiriweho n’umusaraba munini ari ari gusoma misa ahita yitaba Imana

Umupadiri wa Kiliziya Gatulika muri Ecuador yapfuye nyuma yo kugwirwa n’umusaraba munini wari umanitse ku rukuta, ubwo yari ari gutura igitambo cy’Ukarisitiya (Misa) yari iri gutambutswa imbonankubone kuri interineti.

Iyi mpanuka yabereye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, muri Kiliziya ya Nuestra Señora del Perpetuo Socorro, iherereye mu Mujyi wa Guayaquil muri Ecuador.

Uwitabye Imana ni Padiri Patricio Alfredo Sanchez Molinari, wari Padiri Mukuru wa paruwasi y’iyi kiliziya. Amashusho y’ibihe by’iyi mpanuka yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uburyo umusaraba munini wari umanitse inyuma y’aho yari ahagaze ku gicaniro waje kwikura ku rukuta ukamugwaho.

Muri ayo mashusho, uyu mupadiri agaragara ayoboye umuhango wa Misa imbere y’abakirisitu, ariko mu buryo butunguranye umusaraba ukamugwaho, agahita aburirwa irengero mu mashusho. Umusaraba waguye ugaragara uryamye ku gice cy’igicaniro.

Ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, Arikidiyosezi ya Guayaquil yemeje urupfu rwa Padiri Sanchez Molinari, ibinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize iti “Turatangaza ko umukunzi wacu Padiri Patricio Alfredo Sanchez Molinari, wari umuyobozi wa paruwasi ya Kiliziya ya Nyina wa Yezu Uhoraho, iri muri Vikariyati yo hagati, yitabye Imana ajya mu rugo rwa Data kugira ngo yishimire kubana na We mu bwiza bwe.”

Arikidiyosezi yasozereje ubutumwa bwayo isengesho risabira uyu mupadiri kuruhukira mu mahoro, igira iti “Mana Nyagasani, umuhe uburuhukiro bw’iteka, kandi umucyo udashira umurangire. Aruhukire mu mahoro. Amen.”

Padiri Sanchez Molinari yari umuyobozi wa paruwasi ya Nuestra Señora del Perpetuo Socorro, ndetse akaba yari n’umwe mu bagize umuryango w’abihayimana uzwi nka Congregation of the Most Holy Redeemer.

kugeza ubu, ubutumwa bwa Arikidiyosezi bwemeje urupfu rwe, ariko amakuru yatanzwe ntasobanura icyateye umusaraba kwikura ku rukuta.

RADIOTV10
Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =