Fils Benoît Mukoko, usanzwe ari umwe mu barwanashyaka bakomeye b’Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi nyuma yo gutangaza amagambo ashishikariza guha abaturage intwaro zo kwibasira Abanyaburayi bari i Kinshasa no gutegura imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Bubiligi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta muri DRC, Guillaume Ngefa, ni we wemeje ifatwa rya Mukoko, avuga ko azagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo abazwe ku magambo yatangaje.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yari kumwe na mugenzi we ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho, Ngefa yamaganye ibikorwa byo gushishikariza abantu urugomo, ashimangira ko bidashobora kwihanganirwa na Guverinoma ishinzwe inshingano zayo.
Yagize ati “Gushishikariza abantu urugomo ni ikintu Guverinoma idashobora kwemera. Twatanze amabwiriza, kandi uwo muntu yamaze gutabwa muri yombi, agiye kuburanishwa. Murumva umuntu uvuga ko hazatangwa imihoro n’ibindi bikoresho nk’ibyo? Turi Igihugu gifite inshingano. Ibyo ni ugushishikariza urwango ku mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje avuga ko imbuga nkoranyambaga zitagomba gufatwa nk’ahantu umuntu yemerewe kuvugira amagambo yose yishakiye atitaye ku mategeko.
Ati “Imbuga nkoranyambaga si ahantu hatubahirizwa amategeko. Si ahantu ho guhamagarira abantu urwango n’urugomo.”
Minisitiri Ngefa yavuze ko umuntu wese uzagaragaraho ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga bigamije gushishikariza urugomo azakurikiranwa, hatitawe ku ishyaka abarizwamo.
Yagize ati “Ibyo ni ibyaha biteganywa n’amategeko yacu. Waba uri muri UDPS cyangwa utarimo, ugomba kuburanishwa. Ibyo ni byo turimo gukora, kandi na we (Fils Mukoko) azaburanishwa.”
Mukoko wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura mu Mujyi wa Kinshasa (RASKIN), yatawe muri yombi ku wa Kane afatiwe iwe muri Komini ya Lemba, i Kinshasa. Ibi byabaye nyuma y’uko yari amaze guhagarikwa no kwirukanwa burundu mu mirimo ye
Mbere yuko atabwa muri yombi, Mukoko yari yatangaje ko ashaka gutanga intwaro zirimo imihoro ku bibuga by’umupira w’amaguru, mu nsengero no muri za kaminuza. Ibyo byatumye Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iby’Itangazamakuru n’Itumanaho (CSAC) rumufatira icyemezo kimubuza kugaragara mu bitangazamakuru mu gihe cy’iminsi 88.
Ku ruhande rw’ishyaka UDPS abarizwamo, ryatangaje ko ryitandukanyije n’amagambo ya Mukoko, ryongera gushimangira ko rishyigikiye gukemura ibibazo mu mahoro kandi ritemera urugomo.
RADIOTV10