Umusesenguzi agaragaje ikirengagijwe n’Umuryango wiyemeje kohereza izindi ngabo muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Umuryango wa SADC wemeje ko ugomba kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abahanga muri politike mpuzamahanga bavuga ko batabyitezeho igisubizo cyaburiye mu maboko y’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibihugu 16 bigize Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo SADC, mu buryo budasubirwaho byemeje ko bigomba kohereza ingabo zo gutabara umunyamuryango wa bo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Izo ngo zigomba koherezwa mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, zijyanywe no gukora ibitarakorwa n’ingabo z’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Dr Ismael Buchanan, umuhanga muri politike mpuzamahanga, avuga ko bigoye kwizera ko izi ngabo zizashyira iherezo ku bizazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Yagize ati “Uburo bwinshi ntibugira umusururu ni ko umunyarwanda yavuze. N’izo ngabo za EAC ziri hariya, ibibazo zahuye na byo murabibona, kuva zanagerayo ntakirahinduka. Aho rero kongerayo izindi ngabo birashaka kuvuga iki? Ese bije gukemura ikibazo gihari? Kuba ingabo za SADC zaza zigahuza n’iza EAC; rwose gukorana si cyo kibazo ku ngabo, ahubwo ishingano zijyanye ni iyihe?”

Ibyo bihugu byitegura gutabara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo Angola, Botswana, Comoros, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, South Africa, United Republic Tanzania, Zambia and Zimbabwe.

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço wanashyizweho nk’umuhuza mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse kubwira France24 ko ubu butumwa bwa SADC buzatanga umusaruro babwitezeho.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru