AMAKURU MASHYA: Umusirikare mukuru muri RDF yinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yo gukora impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yanazamuye mu mapeti Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Col Godfrey Gasana, amuha irya Brigadier General.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023, rivuga ko “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda RDF, yazamuye Col Godfrey Gasana, Umuyobozi Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere, ku ipeti rya Brigadier General.”

Izindi Nkuru

Godfrey Gasana wari ufite ipeti rya Colonel akaba yahawe irya Brigadier General, azamuwe mu mapeti nyuma y’amasaha macye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame anakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa RDF, zasize Lt Gen Mubarakh Muganga agizwe Umugaba Mukuru, asimbuye General Jean Bosco Kazura.

Lt Gen Mubarakh Muganda yahise asimburwa na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, na we wahise asimburwa by’agateganyo na Colonel Francis Regis Gatarayiha, ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru