Umutoza wa Rayon nyuma yo kwenda gufatana mu mashati n’umukinnyi aravugwaho indi myitwarire inengwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza wa Rayon Sports, uherutse kugaragara ashyamirana n’umwe mu bakinnyi be bagiye gusakirana ngo barwane, ubu noneho aravugwaho gutukana, akoresheje ururimi rw’iwabo, ariko umwe mu batoza barwumva, akaba yabihishuye.

Uyu mutoza Yamen Zelfani, usanzwe akomoka muri Tunisia, aravugwaho iyi myitwarire mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, wahuje Rayon Sports na Gorilla FC, warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Izindi Nkuru

Ni umukino wa kabiri wa Rayon, waje ukurikira uwo yatsinzemo Gasogi United wanafunguye shampiyona ya 2023-2024, wasojwe n’imvururu hagati y’abakinnyi ba Rayon, zanagaragayemo uyu mutoza Yamen Zelfani wagaragaye ashwana n’umunyezamu Hategekimana Adolphe, bari bagiye gufatana mu mashati, ariko abakinnyi bakababuza.

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, uyu mutoza wa Rayon Sports yongeye kuvugwaho imyitwarire itanejeje, aho umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa yavuze ko atukana.

Gatera yavuze ko uyu mutoza w’Umunya-Tunisia, yamwiyumviye avuga amagambo yo mu Cyarabu, yuzuyemo ibitutsi.

Gatera yagize ati “Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise, narakize ndakizi.”

Uyu mutoza wa Gorilla wakunze kugaragara ajya kwiyambaza umusifuzi wa kane muri uriya mukino, yavuze ko yabaga agiye kumubwira iby’iyi mico mibi y’umutoza mugenzi we.

Ati “We iyo ashatse kukubwira ikintu cyangwa ashaka kukubwira nabi akubwira mu Cyarabu kandi iriya Mico ntabwo ari myiza.”

Gatera yakomeje agira ati “nabwiye n’umwungiriza we mu gifaransa ko ari gutukana mu Cyarabu, kandi ntabwo ari byiza, ni cyo kintu cyambabaje ntakindi.”

Ni mu gihe uyu mutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani na we yavuze ko uyu mutoza wa Gorilla, yamubwiye amagambo amurakaza.

Umutoza wa Rayon Sports yongeye gutukana – Umuseke
Yamen Zelfani aravugwaho gutukana mu Cyarabu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru