• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza w’Amavubi yatangiye kumva ibitekerezo by’abanyabigwi bakiniye Ikipe y’Igihugu

radiotv10by radiotv10
16/06/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza w’Amavubi yatangiye kumva ibitekerezo by’abanyabigwi bakiniye Ikipe y’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, ndetse n’uw’Abanyezamu, bahuye na bamwe mu banyabigwi bakiniye iyi kipe, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo ubunararibonye n’ubuhanga bwabo bwatanga umusaruro mu kugera ku musaruro ushimishije w’amakipe y’Igihugu.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.

FERWAFA yatangaje ko “Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, n’umutoza w’abanyezamu, Rogerio Ramos uyu munsi bahuye na bamwe mu bahoze ari abakinnyi b’Amavubi.”

Ubuyobozi bw’Iri Shyirahamwe, buvuga ko aba batoza n’aba bahoze bakinira amavubi, “ibiganiro byabo byarebeye hamwe uburyo ubunararibonye n’ubuhanga bw’abahoze ari abakinnyi mpuzamahanga byafasha mu iterambere n’intsinzi by’amakipe y’Igihugu y’u Rwanda, bigaragaza ubwitange buhuriweho, ubumwe, n’icyerekezo kimwe ku hazaza h’Amavubi.”

Mu bahuye n’aba batoza, barimo Haruna Niyonzima uri mu bakiniye Ikipe y’Igihugu imikino myinsi, aho yanujuje ijana akaba yaranayibereye kapiteni igihe kinini, na ba rutahizamu Sugira Ernest uri mu batsindiye Amavubi ibitego byinshi na Kagere Meddie.

Barimo kandi Rutanga Eric uherutse no gusezera gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, akaba yarinjiye mu mwuga wo gutoza, n’Abanyezamu, Ndayishimiye Eric [Bakame] na Jean Claude Mugiraneza [Miggi] bombi na bo bamaze kuba abatoza b’abanyezamu, ndetse na rutahizamu Nshuti Innocent we ukinakinira ikipe y’Igihugu.

Bamwe mu bahoze bakinira Ikipe y’Igihugu bakunze kuvuga ko badahabwa agaciro kabagomba, kuko bagakwiye guhabwa imyanya mu miyoborere y’Ikipe y’Igihugu cyangwa bakegerwa bagasabwa ibitekerezo byatuma ruhago y’u Rwanda irushaho gutera imbere.

Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 1 =

Previous Post

Icyorezo cya Ebola kiri muri Congo no muri Uganda kiraganirwaho n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Related Posts

Ibyabaye ku munyezamo wa Cape Verde ni nk’ibitangaza nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Igikombe cy’Isi

Ibyabaye ku munyezamo wa Cape Verde ni nk’ibitangaza nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Igikombe cy’Isi

by radiotv10
16/06/2026
0

Josimar José Évora Dias uzwi nka Vozinha, umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cape Verde w’imyaka 40 y’amavuko, yabaye ikimenyabose ku Isi,...

Haravugwa iki nyuma yuko Police FC yirukanye umutoza wayo

Haravugwa iki nyuma yuko Police FC yirukanye umutoza wayo

by radiotv10
15/06/2026
0

Ikipe ya Police FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo Ben Moussa ukomoka muri Tunisia nyuma yo kutagera ku...

Mu birori mbonekarimwe RSSB Tigers yasabanye n’Abanyakigali mu kwishimira igikombe cy’amateka yegukanye

Mu birori mbonekarimwe RSSB Tigers yasabanye n’Abanyakigali mu kwishimira igikombe cy’amateka yegukanye

by radiotv10
14/06/2026
0

Ikipe ya Basketball RSSB Tigers iherutse kwegukana Igikombe mu irushanwa Nyafuruika BAL (Basketball Africa League) yagiranye ubusabane n’Abaturarwanda bayishyigikiye ubwo...

Ikipe ya Congo yageze muri America yambaye bidasanzwe nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi

Ikipe ya Congo yageze muri America yambaye bidasanzwe nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi

by radiotv10
12/06/2026
0

Ikipe y'Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yitabiriye Igikombe cy’Isi...

Uko byifashe mbere gato y’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi gitegerejwe na benshi

Uko byifashe mbere gato y’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi gitegerejwe na benshi

by radiotv10
11/06/2026
0

Imyiteguro yose yamaze kurangira muri Mexique mu gihe abakunzi b'umupira w'amaguru ku isi yose bategereje umukino wo gufungura Igikombe cy'Isi...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umutoza w’Amavubi yatangiye kumva ibitekerezo by’abanyabigwi bakiniye Ikipe y’Igihugu

Icyorezo cya Ebola kiri muri Congo no muri Uganda kiraganirwaho n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Iby’ingenzi wamenya ku imurikabikorwa rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ryitabiriwe na RDF

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.