Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, mu gace ka Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ku bw’amahirwe we n’uwo bari kumwe ntibagira icyo baba.
Iyi mpanuka yabereye ku muhanda w’amabuye umanuka kwa Mutwe, ubwo Kirasa Alain yari mu modoka atashye ari kumwe n’undi muntu umwe.
Amakuru yatangajwe avuga ko ubwo bari mu nzira bamanuka, bahuye n’umumotari. Umukobwa wari utwaye imodoka yagerageje kumukatira kugira ngo batamugonga, ariko imodoka ihita yibirindura.
Nubwo impanuka yari ikomeye, Kirasa n’uwo bari kumwe barokotse, nta muntu n’umwe ihitana. Icyakora, imodoka yabo yangiritse cyane.
Nyuma y’iyi mpanuka, Kirasa yashimiye Imana kuba we na mugenzi we barokotse, agaragaza ko ibyabaye byari bikomeye ariko ko nta kibazo cy’ubuzima bagize.
Yagize ati “Ndashima Imana iturokoye iyi mpanuka kuko yari ikomeye, ariko ubu ndi muzima, nta kindi kibazo twagize.”
Yongeyeho ko uretse imodoka yangiritse cyane, nta bindi bikorwa remezo byangiritse muri iyi mpanuka.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Gorilla FC yitegura kwakira Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.


RADIOTV10