Wednesday, September 11, 2024

Umuyobozi mu Ishuri ryavuzweho kwishyura Miliyoni ku meza ‘atarenza 30.000Frw’ yirukaniwe amakosa akomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Aimable Nsabimana wari Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) yirukanywe kuri uyu mwanya kubera amakosa akomeye n’imyitwarire idahwitse.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023.

Iri tangazo ritangira rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Rivuga ko kuri uyu wa 01 Werurwe “Dr Aimable Nsabimana yirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’Ubumenyingiro (RP), kubera amakosa akomeye n’imyitwarire idahwitse.”

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2022 ubwo ubuyobozi bw’Iri shuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro RP bwitabaga PAC kugira ngo bwisobanure ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022, hagaragajwe amakosa akomeye arimo ibikoresho byaguzwe amafaranga y’umurengera atajyanye n’agaciro byari bikwiye.

Hagaragajwe urugero rw’ameza bivugwa ko yaguzwe 1 234 638 Frw (ameza amwe) ndetse n’inkuta zifashishwa mu kwigiraho gukora ‘Installation’ y’amashanyararazi (Electrical installation walls) bivugwa ko yaguzwe 885 000 Frw.

Ayo meza hanagaragajwe ifoto y’amwe muri yo, yaguzwe ari 60, yatwaye 74 078 280 Frw yose hamwe mu gihe izo nkuta zo zaguzwe ari 45, zigatwara 39 825 000 Frw zose hamwe.

Umwe mu Badepite watanze ibitekerezo kuri aya makosa, yavuze ko ayo meza yaguzwe Miliyoni 1 Frw atari akwiye no kurenza ibihumbi 30 Frw akurikije uko yagaragaraga mu ifoto.

Dr Aimable Nsabimana
Ameza yaguzwe Miliyoni 1 yagaragarijwe Abadepite

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist