Guverineri wa Nairobi muri Kenya, Johnson Sakaja yabuze nyuma yo kumenya ko Polisi yo muri iki Gihugu iri kumuhiga ishaka kumuta muri yombi ku itegeko rya Sena yanze kwitaba ngo yisobanure ku bibazo yagaragaweho mu raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.
Johnson Sakaja yatangiye gushakishwa nyuma yuko kuri uyu wa Mbere yanze kwitaba Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari ya Leta muri Sena ya Kenya.
Ibikorwa byo kumushakisha, byarangiye ntacyo bigezeho kuri uyu wa mbere, nk’uko byatangajwe na komanda wa polisi ya Nairobi, Commander Issa Mohamud mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku biro by’Umujyi wa Nairobi.
Issa Mohamud wavuze ko Polisi igomba kongera imbaraga mu guhiga uyu muyobozi, yatangaje ko uru rwego rwatangiye kumuhiga nyuma yo kwanga kwitaba iriya Komisiyo yo muri Sena.
Uyu muyobozi wa Polisi i Nairobi yagize ati “Ngiye kumushakisha. Ntabwo dushobora guhagarika, kandi tugiye kumushakisha, kandi niba atazaza ejo mu gitondo, wenda tuzamubona ku mugoroba.”
Itegeko ryo guta muri yombi uyu Guverineri wa Nairobi rifitanye isano n’amabwiriza yatanzwe ku ya 25 Werurwe na Komite ishinzwe imari n’umutungo by’Igihugu muri Sena, iyobowe na Senateri wa Homa Bay Moses Kajwang.
Komite yategetse Umugenzuzi Mukuru Douglas Kanja gufata Sakaja no kumushyikiriza abadepite bitarenze ku ya 30 Werurwe 2026.
Uyu Guverineri wa Nairobi, yari yahamagawe kugira ngo yisobanure n’ibibazo byagaragaye mu igenzura yakorewe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 w’Akarere ka Nairobi.
Abasenateri bakeneye guhabwa ibisobanuro ku bibazo birenga 30 byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, birimo ibifitanye isano no guha akazi Abajyanama barenze umubare wemewe n’amategeko ndetse n’amakosa avugwa mu micungire y’ibikorwa by’isuku.
RADIOTV10










