Nyuma y’iminsi micye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine agiriye uruzinduko mu Rwanda, uw’u Burusiya, na we yahise agirira uruzinduko muri Kenya, Igihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki 25 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba, yagendereye u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Viktorovich Lavrov we yahise agenderera Kenya.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’i Moscou, ko Bwana Lavrov yageze i Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, icyakora nta yandi makuru arambuye Iyi Minisiteri yavuze kuri urwo ruzinduko.
Ambasade y’u Burusiya i Nairobi ibinyujije Ku rubuga rwa twitter yavuze ko iki kizaba “icyumweru cyiza cyane ku mubano w’Ibihugu by’u Burusiya na Kenya.”
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10