Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa Zelenskyy wa Ukraine

radiotv10by radiotv10
26/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa Zelenskyy wa Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisirtiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba, amugezaho ubutumwa mu izina rya Perezida w’iki Gihugu, Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy. Banaganiriye ku buryo bwo gushyigikira ibikorwa byo guhosha burundu intambara imaze iminsi hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Perezida Kagame yakiriye Dmytro Ivanovych Kuleba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, mu biro bye, muri Village Urugwiro.

Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, rivuga ko ubwo Perezida Kagame yakiraga uyu muyobozi wa Dipolomasi ya Ukraine, “yamugejejeho ubutumwa mu izina rya Perezida Zelenskyy.”

Perezidansi y’u Rwanda ikomeza ivuga kandi ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine “baganiriye ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’uburyo bwo gushyigikorwa inzira z’amahoro zatuma amakimbirane arangira.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yaganiriye n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame; nyuma yuko yari yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Aba bakuru ba Dipolomasi z’Ibihugu byombi kandi; banashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubujyanama mu bya Politiki.

Uyu muyobozi ukomeye muri Guverinoma ya Ukraine, ni we muyobozi wo hejuru wa mbere usuye u Rwanda kuva Ibihugu byombi byatangira umubano umaze imyaka 30, kuva mu 1993.

Ukraine igaragaza ko umubano wayo n’u Rwanda wifashe neza, ndetse ko Ibihugu byombi bisanganywe ubutwererane bushingiye ku mikoranire irimo iy’ubucuruzi.

Iki Gihugu kimaze iminsi mu ntambara cyashoweho n’u Burusiya, kigaragaza ko mu mwaka wa 2021, ibicuruzwa na serivisi byabaye hagati yacyo n’u Rwanda, bifite agaciro ka miliyoni 2 188 USD, birimo ibya miliyoni 1 012 USD byoherejwe mu Rwanda, ndetse n’iby’ibihumbi 834 USD byoherejwe n’u Rwanda muri Ukraine byiganjemo icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro.

Merezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − three =

Previous Post

Rusizi: Abavuze ko urutonde rw’abatishoboye ruriho n’abayobozi bahishuye icyakurikiyeho cyatumye barya karungu

Next Post

Igihugu cy’igihangange kivugwaho kwinjirira inzego za Kenya zirimo na Perezidansi cyabitanzeho umucyo

Related Posts

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu cy’igihangange kivugwaho kwinjirira inzego za Kenya zirimo na Perezidansi cyabitanzeho umucyo

Igihugu cy’igihangange kivugwaho kwinjirira inzego za Kenya zirimo na Perezidansi cyabitanzeho umucyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.