Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa Zelenskyy wa Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisirtiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba, amugezaho ubutumwa mu izina rya Perezida w’iki Gihugu, Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy. Banaganiriye ku buryo bwo gushyigikira ibikorwa byo guhosha burundu intambara imaze iminsi hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Perezida Kagame yakiriye Dmytro Ivanovych Kuleba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, mu biro bye, muri Village Urugwiro.

Izindi Nkuru

Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, rivuga ko ubwo Perezida Kagame yakiraga uyu muyobozi wa Dipolomasi ya Ukraine, “yamugejejeho ubutumwa mu izina rya Perezida Zelenskyy.”

Perezidansi y’u Rwanda ikomeza ivuga kandi ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine “baganiriye ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’uburyo bwo gushyigikorwa inzira z’amahoro zatuma amakimbirane arangira.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yaganiriye n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame; nyuma yuko yari yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Aba bakuru ba Dipolomasi z’Ibihugu byombi kandi; banashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubujyanama mu bya Politiki.

Uyu muyobozi ukomeye muri Guverinoma ya Ukraine, ni we muyobozi wo hejuru wa mbere usuye u Rwanda kuva Ibihugu byombi byatangira umubano umaze imyaka 30, kuva mu 1993.

Ukraine igaragaza ko umubano wayo n’u Rwanda wifashe neza, ndetse ko Ibihugu byombi bisanganywe ubutwererane bushingiye ku mikoranire irimo iy’ubucuruzi.

Iki Gihugu kimaze iminsi mu ntambara cyashoweho n’u Burusiya, kigaragaza ko mu mwaka wa 2021, ibicuruzwa na serivisi byabaye hagati yacyo n’u Rwanda, bifite agaciro ka miliyoni 2 188 USD, birimo ibya miliyoni 1 012 USD byoherejwe mu Rwanda, ndetse n’iby’ibihumbi 834 USD byoherejwe n’u Rwanda muri Ukraine byiganjemo icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro.

Merezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru