Rusizi: Abavuze ko urutonde rw’abatishoboye ruriho n’abayobozi bahishuye icyakurikiyeho cyatumye barya karungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bari baherutse kuvuga ko urutonde rw’abatishoboye rwagaragayeho n’abatagire barimo n’abayobozi, bavuze ko byaje kubakoraho kuko umwe mu bayobozi yabarebye nabi, ndetse bamwe bagakurwa mu bazishyurirwa mituweli.

Uru rutonde rw’abatishoboye bo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, ruherutse kugarukwaho na bamwe mu baturage batishoboye bo muri aka gace.

Izindi Nkuru

Aba baturage bavugaga ko kuri uru rutonde rwaturutse mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), rwagaragayeho uwifite usanzwe ashinzwe iby’amashyamba [bakunze kwita kanyamashyamba] mu gihe Umugore we asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage (SEDO) mu Murenge wa Nkanka.

Aya makuru bari babwiye RADIOTV10, bavuga ko yaje kubakoraho kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, yatangiye kubareba nabi, ndetse bamwe bagakurwa ku rutonde rw’abagomba kwishyurirwa imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.

Mukeshimana Esperance yagize ati “Yaravuze ngo njyewe kuko mvugira ku itangazamakuru nkamurega, ngo ntakintu agomba kumarira. Bahita bafata cya gikaratasi cya lisiti twari turiho barayishanyura.”

Uyu muturage akomeza avuga ko uwo muyobozi w’Akagari kabo yabutse inabi, kuko bari bavugishihe itangazamakuru.

Ati “Aravuga ngo nta n’icyo yanadukorera mu bya mituweli no guhabwa ayo mafaranga, ngo nzagende nkubwire [abwira Umunyamakuru] ngo wowe uzayaduhe.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, Sylvie Mukankurunziza ahakana yivuye inyuma ibi avugwaho ko yakuye bamwe mu baturage ku rutonde.

Ati “Uwo muntu uvuga ko bamukuyeho azaza abigaragaze. Nta muntu wongeweho nta n’umuntu wakuweho. Niba baranaciye urupapuro yariho usibye ko nta n’uwabikoze ariko ntabwo baciye sisiteme.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko atigeze abuza aba baturage kuvugisha itangazamakuru, ngo bagaragaze ibitagenda.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru