Ibitangaje i Rusizi: Urutonde rw’abatishoboye ruriho n’abayobozi!

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urutonde rw’abatishoboye bo mu Mudugudu wa Tuwonane wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bagomba guhabwa inkunga, rugaragaraho n’abakozi ba Leta. Ibyatumye bamwe mu baturage bavuga ko batabyumva.

Bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, babwiye RADIOTV10 ko bumvise ko uru rutonde rwaturutse mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA) rw’abagomba gufashwa kwifasha muri gahunda zo kuzamura abatishoboye.

Izindi Nkuru

Gusa icyabatunguye, ni ukubonaho bamwe mu basanzwe bifashije, barimo n’abasanzwe ari abakozi ba Leta ndetse n’abari mu buyobozi bw’Inzego z’Ibanze.

Rwemamo Simon ugaruka kuri bamwe muri abo, yavuze ko harimo usanzwe ashinzwe iby’amashyamba [bakunze kwita kanyamashyamba] ati “Umugore we noneho akaba ari na SEDO (umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage) mu Murenge wa Nkanka.”

Mukeshimana Esperance na we avuga ko uru rutonde barubonyeho abasanzwe bifashishije, ahubwo abatishoboye bagakwiye kuba bariho bakaba batariho.

Ati “Urutonde ruriho abakire, ruriho umumotari witwa Jean Marie na murumuna we na we w’umumotari, hakaza na kanyamashyamba, umugore we akaba SEDO. Barifashije rwose ugeze no mu ngo zabo ukareba wasanga ari abantu b’abakomeresa bakomeye.”

Umukozi Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Kagari ka Rugabano mu Murenge wa Nkanka, Bavugirije Innocent na we uri kuri uru rutonde, uvuga ko atari anabizi, avuga ko nta muyobozi wagakwiye kwishimira kuza kuri uru rutonde.

Ati “Nk’umukozi wa Leta se nyine urumva nkeneye gufashwa kandi wumva mfite ubushobozi nubwo buciriritse ariko ntekereza ko ntagakwiye kujya kuri urwo rutonde. Ubwo habayemo kwibeshya.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Annemarie, yatangarije RADIOTV10 ko niba urwo rutonde ruteye uko rumeze nkuko bivugwa n’abaturage, ruzakosorwa.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru