Friday, July 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Habaye hafunzwe ikindi gice cy’umuhanda mu gace kagendwa cyane mu Mujyi wa Kigali

Habaye hafunzwe ikindi gice cy’umuhanda mu gace kagendwa cyane mu Mujyi wa Kigali

Igice cy’umuhanda kiva ku matara ayobora imodoka (feux-rouge) kuri Prince House werekeza kuri Zigama CSS HQ i Remera mu Mujyi wa Kigali, cyabaye gifunzwe mu rwego rwo gukomeza gukora ibikorwa remezo ku muhanda.

Ifungwa ry’iki gice cy’umuhanda, ryatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu itangazo bwashyize hanze, buvuga ko ibi byakozwe mu gihe “hakomeje imirimo ijyanye no kubaka ruhurura ziva muri sitade Amahoro zigana mu gishanga kiri hagati ya Niboye na Kanombe.”

Ubu buyobozi buvuga ko ku bw’iyo mpamvu hagiye kubakwa inzira zitwara amazi ndetse n’ibindi bikorwa remezo ku muhanda RN 3/KN 5 Rd (Greenwich Hotel-Prince House).

Buti “Igice cy’umuhanda KG 107 St (Uvuye ku matara ayobora imodoka kuri Prince House werekeza Zigama CSS HQ) kizaba gifunze guhera mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026 rishyira ku wa Gatanu, saa sita z’ijoro (24h00) kugeza ku Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, saa sita zijoro.”

Umujyi wa Kigali waboneyeho kugaragaza inzira zishobora kwifashishwa n’abasanzwe bakoresha iki gice cy’umuhanda, irimo uwa KG 180 St (Christus – Stade Amahoro), KG 18 Ave (Christus – Kisimenti – Chez Lando), KG 11 Ave (Rwahama – Chez Lando) ndetse n’umuhanda wa KG 109 St (Rwahama – Remera Gare – Giporoso.

Iki gice gifunzwe nyuma y’igihe gito n’ubundi umuhanda uhegereye wa Prince House-Cyamitsingi, wari uherutse kujya ufungwa igisate kimwe, kubera imirimo yakozwe ibanziriza iyagurwa ryawo.

Ni ibikorwa byabaye mu kwezi gushize kwa Kamena, ahakorwaga imirimo yo kubaka ibikorwarwa remezo bishamikiye ku kuzagura uyu muhanda, aho n’ubundi hakorwaga imiyoboro ya za ruhurura.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − sixteen =