Friday, July 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Impanuka ya Howo yinjiye mu nzu y’ubucuruzi yahitanye ubuzima b’abantu batatu

Impanuka ya Howo yinjiye mu nzu y’ubucuruzi yahitanye ubuzima b’abantu batatu

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo yataye umuhanda igakubita igikuta cy’inzu mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yahitanye ubuzima bw’abantu batatu bari mu nzu, barimo umwana w’imyaka ine.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026 mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Gasaro ku muhanda wa Kigali-Nyanza.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Howo, yataye umuhanda ikagonga inzu ikoreramo ubucuruzi isekura igikuta cyayo yinjiramo imbere.

Abantu batatu bahasize ubuzima mu gihe abandi bane bakomeretse bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Nyanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Habineza Jean Baptiste yavuze ko iyi mpanuka y’imodoka yataye umuhanda, yahitanye ubuzima bw’abantu batatu.

Yagize ati “Habonetse imirambo itatu n’abandi bantu batanu bajyanwe mu bitaro harimo n’umushoferi wari urembye cyane, wajyanwe ku bitaro bya CHUB i Huye.”

Imirambo ibiri y’umugore n’umwana w’imyaka ine, yabonetse nyuma yuko bakuyeho iyi modoka hifashishijwe imashini, aho abapfuye ari abari muri iyi nzu, mu gihe abari muri iyi modoka bo barokotse.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 4 =