Umuryango FPR-Inkotanyi wihanganishije ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL ryapfushije uwari Perezida waryo, Senateri Donatille Mukabalisa witabye Imana azize uburwayi.
Senateri Donatille Mukabalisa yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026 azize uburwayi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2026, uyu Muryango wihanganishije ishyak PL, ryayoborwaga na Mukabalisa.
Muri iri tangazo Umuryango FPR-Inkotanyi watangaje ko “wifatanyije mu kababaro n’lshyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL kubera urupfu rwa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille, wari Perezida w’iryo shyaka.”
Uyu Muryango wakomeje wihanganisha abayoboke b’lshyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL muri rusange, n’umuryango wa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille by’umwihariko.
FPR-Inkotanyi uvuga ko “Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille azahora yibukirwa ku mirimo myiza yakoreye Igihugu, n’umusanzu we mu rugendo rw’iterambere cyane cyane ubwo yari Perezida w’Inteko ishinga Amategeko Umutwe W’Abadepite, no mu gihe yari amaze ari Umusenateri.”
FPR-Inkotanyi kandi yaboneyeho gusaba umuryango wa nyakwigendera, abavandimwe, inshuti, abo bakoranye n’abo babanye mu bihe bitandukanye tubifurije gukomera.
RADIOTV10