Friday, October 30, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umutwe udasanzwe w’igisirikare cya DRCongo wapfushije abasirikare barindwi

Umutwe udasanzwe w’igisirikare cya DRCongo wapfushije abasirikare barindwi

Abasirikare barindwi bo mu mutwe udasanzwe w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uzwi nka “Hiboux”, bishwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyagabwe ku birindiro byabo mu gace ka Masango, mu Ntara ya Kivu y’Eepfo.

Amakuru dukesha umunyamakuru Steve Wembi ukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko iki gitero cyabereye mu misozi miremire ya Mwenga, mu gace ka Itombwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Wembi yavuze ko abasirikare barindwi bo mu mutwe wa “Hiboux” bahitanywe n’igitero cy’indege zitagira abapilote cyibasiye ibirindiro byabo.

Amashusho yakwirakwijwe n’abantu bavuga ko ari abarwanyi bo muri uyu mutwe wa Hiboux agaragaza imibiri y’abasirikare benshi yaguye hasi nyuma y’icyo gitero.

Nyuma y’iki gitero, abasirikare barokotse basabye ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo kubohereza abandi basirikare bo kubongerera imbaraga, kubera gutakaza aba basirikare bagenzi babo.

Umutwe wa “Hiboux” ni itsinda ryihariye rikorera mu gisirikare cya FARDC, rikaba rikomeje kuvugwa mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Kivu y’Epfo hakomeje kuvugwa imirwano ikarishye ihuje igisirikare cya DRC (FARDC) n’umutwe wa FRN, aho bivugwa ko abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, bamaze iminsi bongererwa imbaraga muri iyi Ntara kugira ngo bahangane n’uyu mutwe wa FRN na wo wazanye imbaraga zidasanzwe n’imirwanire mishya.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 7 =