Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko mu mikorere yabo bagomba guhora batekereza ko babereyeho abaturage, bakazirikana ko iyo bakoze neza bibagiraho inyungu, ariko nanone bakora nabi bikabagiraho ingaruka.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2026 ubwo yakiraga indahiro za bamwe mu bayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya.
Perezida Paul Kagame yashimiye abarahiye uyu munsi, kuba baremeye gushyira mu bikorwa inshingano bahawe, kuko ari ugukorera Igihugu n’abagituye.
Ati “Ubwo ni ukuvuga ko biyemeje gukorera Igihugu cyacu mu mirimo bahamagariwe kugira ngo bagire uruhare rwo guteza igihugu cyacu imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko abarahiye uyu munsi, bamwe atari ubwa mbere bakoreye Igihugu, kuko n’ubundi bari basanzwe mu nshingano zo kugikorera, ariko ko umuhango nk’uyu abari umwanya wo kwisuzuma no kwiha ingamba nshya.
Yavuze ko ikiba gikenewe ari ukwisuzuma ku byo abantu bakoraga mbere, no kureba ibisabwa kugira ngo bazuzuze inshingano mu bihe biri imbere.
Ati “Usibye ko iteka uko ibihe biha ibindi, uko umwaka ushira tukajya mu wundi mushya, ari inshingano twaba dusanzwe turimo dufite cyangwa ari izindi nshya, cyane cyane icyo duhamagariwe ni ukugira ngo ubwacu duhitemo kwisuzuma, tumenye ngo ‘ese ibihe bishize ibyo twakoraga twabikoraga gute?’, ‘ibi bindi se tugiyemo biradusaba kongera imbaraga zingana iki kugira ngo dukore neza kurusha?’.”
Yavuze ko ibibazo nk’ibi atari ibyo kwibazwa n’abarahiye uyu munsi gusa, ahubwo ko binareba n’abasanzwe bari mu nshingano, yaba iza Leta ndetse no mu nzego z’abikorera.
Ati “Ariko ibi ni ibya buri wese, ari abarahira, ari abafite izindi nshingano barahiye ikindi gihe, ari n’abandi bari hanze bafite ibyo bakorera Igihugu cyangwa banikorere, uyu ni umwana wo gutekereza kugira ngo abantu bahore bashaka ukuntu barushaho gukora neza uko bikwiye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kandi mu mikorera ya buri wese mu nzego nkuru za Leta, agomba guhora azirikana ko akorera abaturage, ku buryo inyungu rusange zigomba kuza imbere kurusha izindi zose.
Ati “Inshingano tuba dufite zitatureba gusa, ibyo dukora cyane cyane ndetse bireba abandi benshi, ku buryo iyo dukoze neza bibagirira inyungu, iyo dukoze nabi na byo bibagiraho ingaruka.”
Abayobozi barahiye uyu munsi, ni Julienne Uwacu wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri, Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta.
RADIOTV10