Saturday, October 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Habaye impanuka ikomeye yahitanye abantu batandatu abandi barenga 10 barakomereka

Habaye impanuka ikomeye yahitanye abantu batandatu abandi barenga 10 barakomereka

Abantu batandatu bahitanywe n’impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye yabereye mu Karere ka Musanze, mu gihe abandi 12 bakomeretse bakajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira 2026, ahagana saa 17:00, mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Cyuve.

Amakuru avuga ko impanuka yatangiye ubwo imodoka nto yari ivuye mu Mujyi wa Musanze yerekeza mu Karere ka Burera yagongaga umusaza w’imyaka 60, wahise ahasiga ubuzima.

Mu gihe inzego z’umutekano zari ziri gukurikirana ibyabaye, ikamyo yamanutse ifite umuvuduko mwinshi, birayinanira kuyigenzura, igonga abantu bari aho ndetse inagongana n’indi kamyo yari ivuye mu Mujyi wa Musanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’agateganyo, Munyaneza Jean Maurice, yemeje aya makuru, avuga ko iyi mpanuka yahitanye abantu batandatu, mu gihe abandi 12 bakomeretse.

Yagize ati “Hamaze kumenyekana batandatu bayiburiyemo ubuzima mu gihe abandi 12 bakomeretse, ndetse bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho.”

Meya Munyaneza yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwihanganishije imiryango yabuze ababo, bunayizeza gukomeza kuyiba hafi muri ibi bihe bikomeye.

Yongeyeho ko ubuyobozi buzakomeza gukurikirana uko abakomeretse bahagaze n’ubuvuzi bahabwa mu bitaro.

Yari impanuka ikomeye

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − three =