Umuyobozi ukomeye muri Ukraine ategerejwe mu Rwanda mu rugendo rw’amateka…Harakekwa ikimuzanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba ategerejwe i Kigali mu ruzinduko arimo mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, aho uyu muyobozi wa Dipolomasi akomeje gusaba Ibihugu byo kuri uyu Mugabane kuba ku ruhande rwa Ukraine ihanganye n’u Burusiya.

Uru ruzinduko azagirira mu Rwanda, Dmytro Ivanovych Kuleba yarutangarije i Addis Ababa ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe.

Izindi Nkuru

Uyu mukuru wa dipolomasi ya Ukraine, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko agomba kuva muri Ethiopia akomereza mu Rwanda, nubwo atigeze abivugaho byinshi.

Uru rugendo rwa Kigali ruri mu murongo umwe n’izo yagiriye mu bindi Bihugu byo kuri uyu Mugabane, nka Morocco, aho yavugiye ko Ibihugu bya Afurika bikwiye kujya ku ruhande rumwe n’Igihugu cyabo cya Ukraine kimaze iminsi gihanganye n’u Burusiya mu ntamba bwagishojeho.

Yagarutse kuri bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika biterura ngo bigaragze aho bihaganze, ati “Birababaje kuba Ibihugu bimwe byo ku Mugabane wa Afurika bihitamo kwifata. Icyo gihe uba wanze gushyigikira ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu, ariko iyo urebye ku myanzuro y’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iheruka, yo kugarura amahoro arambye muri Ukraine; Ibihugu 141 byarawushyigikiye. Harimo n’Ibihugu byinshi byo muri Afurika.”

Ibyo Bihugu bya Afurika bihagaze hagati; u Rwanda ntirurimo; kuko ruri mu Bihugu bicye byo muri aka karere byeruye bikamagana intambara y’u Burusiya kuri Ukraine.

Iyi mikoranire y’Ibihugu byombi imaze imyaka isaga 30. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine igaragaza ko iyi mikoranire n’u Rwanda yatangiye mu mwaka wa 1993.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Kuleba i Kigali, ni urwa mbere rw’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Ukraine araba agiriye mu Rwanda. Iki Gihugu nta ambasade gifite mu Rwanda, kuko Andrii Pravednyk uhararariye Ukraine mu Rwanda akorera muri Kenya. Uko ni nako bimeze ku Rwanda kuko uruhagarariye muri Ukraine afite icyicaro mu Budage.

Nubwo bimeze gutyo, Ukraine igaragaza ko ubucuruzi hagati y’Ibihugu byombi buhagaze neza, kuko nko muri 2021 ibicuruzwa na serivisi byahererekanyijwe hagati y’Ibihugu byombi; bifite agaciro ka miliyoni 2.188 USD.

Ukraine yohereje mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 1,012 USD; naho u Rwanda rwoherezayo icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro bifite agaciro k’ibihumbi 834 USD.

Muri uwo mwaka, u Rwanda rwari rufite abantu 61 biga muri Ukraine, mu gihe umuturage umwe wa Ukraine ari we wabaga mu Rwanda.

Iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine igaragaza ko umubano w’icyo Gihugu n’u Rwanda ukiri kwiyubaka, ariko ko biteguye gufasha inzego z’u Rwanda zirimo ubuhinzi, ingufu, kuyungurura amazi no kuyakwirakwiza mu Gihugu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru