I Kinshasa byadogera noneho abanyapolitiki bakomeye barwanya Tshisekedi bakora ibidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kuba imyigaragambyo y’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Moïse Katumbi na Martin Fayulu, ubwo bakomwaga imbere n’igipolisi, hakabaho gushyamirana kwanagaragayemo aba banyapolitiki bakomeye.

Ni akaduruvayo kabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, ubwo Moïse Katumbi na Fayulu bari bagiye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’amatora kugaragaza ibitekerezo byabo, bakagenda bagaragiwe n’ababashyigikiye benshi.

Izindi Nkuru

Ubwo berecyezaga kuri iyi Komisiyo ari ikivunge kinini, Polisi yabakomye imbere ibasaba ko bashaka abantu icumi (10) bagize itsinda rigomba kwinjira muri iyi komisiyo.

Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo Kinshasa, banze ibyo basabwaga kuko bifuzaga ko binjirana n’abigaragambyaga bose babashyigikiye, bituma hahita havuka akaduruvayo.

Amashusho yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abapolisi bari bambaye imyambaro igaragaza ko biteguye guhangana n’abigaragambya, bari guhangana bikomeye na bo ndetse n’aba banyapolitiki.

Ibi byatumye mu mujyi wa Kinshasa, hirirwa mu bihe bidasanzwe kuko abacuruzi biriwe bafunze imiryango kugeza saa sita, kuko abigaragambyaga bari barakaye, bariho batwika amapine.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ahari hari kubera iyi myigaragambyo, Martin Fayulu yavuze ko ibyakozwe uyu munsi bigaragaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukomeje gukora uburiganya ku bijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Twaje kubereka ko tudateze kwihanganira uburiganya bwabo mu matora, ntituzemera iby’impapuro z’itora zabo. Impapuro z’itora zabo, zaratekinitswe kugira ngo batambutse Tshisekedi.”

Uyu munyapolitiki wahanganye na Tshisekedi mu matora aheruka agatsindwa ariko we ntiyemere ko yatsinzwe, yavuze ko Abanyekongo badateze kwemera ko uyu Mukuru w’Igihugu cyabo yongera gukorerwa uburiganya bwo kumugumisha ku butegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru