Gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda yamuritswe kuri SoFi Stadium i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za America, imbere y’abafana benshi bari bitabiriye umukino wa American Football.
Iki gikorwa cyabereye kuri stade ya Los Angeles Rams, imwe mu makipe y’umupira w’amaguru w’Abanyamerika uzwi nka American Football, isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha Igihugu no guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri ubu bukangurambaga bwa Visit Rwanda.
Abari bateraniye kuri iyi stade babonye umwanya wo kumenya bimwe mu byiza nyaburanga u Rwanda rufite, Igihugu kizwi ku izina rya “Land of a Thousand Hills”, risobanura Igihugu cy’Imisozi Igihumbi.
Kugaragaza Visit Rwanda muri iki gikorwa cya siporo ni bumwe mu buryo u Rwanda rukoresha mu kugeza ubutumwa burumenyekanisha ku bantu benshi bo hirya no hino ku isi, cyane cyane binyuze mu mikino ikurikirwa n’abafana benshi.
U Rwanda rukomeje gukorana n’amakipe n’amashyirahamwe akomeye ya siporo ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo kongera kumenyekana, gukurura ba mukerarugendo no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.
Ubufatanye bwa Visit Rwanda n’amakipe akomeye ku isi buri mu bikorwa u Rwanda rwifashisha mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga byarwo, umuco n’amahirwe yo kurusura.
Muri Nzeri umwaka ushize wa 2025, u Rwanda rwinjiye mu mikoranire n’amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, arimo iyi ya Los Angeles Rams yo ikina muri shampiyona ya NFL (National Football League) ndetse n’ikipe ya LA Clippers ikina umukino wa Basketball muri NBA, zombi z’i Los Angeles.
Aya masezerano ateganya ko Visit Rwanda ari umuterankunga mpuzamahanga mu by’ubukerarugendo, aho izajya igaragara muri Sitade ya Los Angeles Rams, iya SoFi Stadium ndetse na Hollywood Park, zisanzwe ziri mu bikorwa remezo bigari byakira imikino inyuranye byubatse mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Kuva ubwo hasinywaga aya masezerano kandi, abakinnyi b’aya makipe bambara umwambaro wamamaza gahunda ya Visit Rwanda.


RADIOTV10