Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yatangaje ko u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyerekanye ubushake buherekejwe na gahunda isobanutse yo kwakira isiganwa ry’imodoka African Grand Prix, ibintu byarushyize imbere y’ibindi Bihugu byifuzaga kuryakira.
Domenicali yabivuze mu kiganiro yagiranye na Sam Jacobs, Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru TIME, baganira ku iterambere rya Formula 1, uburyo ikomeje gukurura abafana benshi ku Isi n’imigambi yayo y’ahazaza.
Mu bibazo yabajijwe harimo igihe n’ahantu iri rushanwa rishobora kongera kubera muri Afurika, nyuma y’imyaka irenga 30 ridahabera. Domenicali yasobanuye ko u Rwanda ari rwo rwatanze igisubizo gifatika ku byo Formula 1 yashakaga, rukerekana ko rushobora kwakira iri rushanwa.
Yagize ati “Icyo nakubwira ntashidikanya ni uko, dushingiye ku myiteguro ifatika, u Rwanda ari rwo Gihugu cyonyine cyatugejejeho gahunda ihamye.”
Ibi bigaragaza ko icyemezo cyo guhitamo u Rwanda kitashingiye gusa ku cyifuzo cyo kugarura Formula 1 muri Afurika, ahubwo cyanashingiye ku kuba rwaragaragaje gahunda ifatika ishobora gushyirwa mu bikorwa.
Ku wa 13 Ukwakira 2026, ni bwo hatangajwe amasezerano y’imyaka 10 hagati ya Formula 1 n’u Rwanda, agamije gutuma uyu mukino ukomeye ku Isi wongera kubera ku Mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira kwakira isiganwa rya African Grand Prix mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, rikazaba ari ryo rya mbere rya Formula 1 ribereye muri Afurika kuva mu 1993.
Kuva icyo gihe, Afurika yari imaze imyaka irenga 30 itakira irushanwa rya Formula 1, nyuma y’uko Afurika y’Epfo ari yo gihugu giheruka kuryakira.
Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa, u Rwanda rwateganyije kubaka ikibuga cyabugenewe mu Karere ka Bugesera, hafi y’ahari kubakwa Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Iki kibuga kizubakwa ku buryo kizuzuza ibisabwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Modoka (FIA), kugira ngo kibashe kwakira iri rushanwa rihuza abashoferi n’amakipe akomeye ku Isi.
Kwakira African Grand Prix biteganyijwe ko bizongera kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, bikarushaho kuruhuza n’abakunzi b’imikino n’abashoramari, mu gihe imyiteguro yo kubaka ibikorwaremezo bizifashishwa muri iri rushanwa izaba ikomeje.
RADIOTV10