Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbuye muri DRC (MONUSCO) bwatangaje ko Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye y’Umunyabanga Mukuru w’uyu Muryango, akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’ubu butumwa, agirira uruzinduko i Goma rugamije gushyigikira no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.
Vivian van de Perre ugira uru ruzinduko kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, aragera i Goma akoresheje uburyo bw’indege, ku Kibuga cy’Indege cya Goma kimaze igihe kidakora kuva muri Mutarama 2025.
MONUSCO ivuga ko ibi biza kuba ari ingambwe ikomeje nyuma y’ihungabana ry’ibikorwa by’ikibuga cy’Indege cya Goma kitakoraga kuva muri Mutarama umwaka ushize.
Uruzinduko rw’uyu muyobozi w’ubutumwa bwa Loni rurarangwa n’ibikorwa binyuranye, birimo ibiganiro agirana n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’urwego rwashinzwe kugezura iyubahirizwa ry’amasezerano hagati y’iri Huriro na Guverinoma ya DRC.
Ni uruzinduko kandi rubaye nyuma yuko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, kemeje ko MONUSCO ishyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano.
MONUSCO izatanga ubufasha burimo ubwo muri tekiniki n’ibikoresho binyuze mu Nama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bizashyirwa mu bikorwa n’Urwego rwagutse rwa gisirikare rushinzwe ubugenzuzi ruzwi nka EJVM.
Vivian van de Perre yagize ati “Ngiye i Goma njyanywe no gushyigikira imyiteguro yo gukurikirana no kugenzura ihagarikwa ry’imirwano, ngendeye cyane ku miterere ya gahunda z’ababishinzwe gukurikirana agahenge barimo EJVM+.”
Ikibuga cy’Indege cya Goma kiza kugwaho indege izanye uyu Muyobozi, cyaherukaga gukoreshwa muri Mutarama mbere yuko Ihuriro AFC/M23 rifata umujyi wa Goma, wafashwe nyuma y’imirwano ikomeye irimo n’iyabereye kuri iki Kibuga igasiga cyangiritse bikomeye.
RADIOTV10











