Umwaka utaha ushobora kuzasiga inkuru nziza yerecyeye indwara itinywa na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Leta Zunze Ubumwe za America no muri Afurika y’Epfo, hagiye gutangizwa igeragezwa ry’urundi rukingo rwa Virusi itera SIDA, rizagaragaza icyarivuyemo umwaka utaha wa 2024.

Ibi Bihugu bya Amerika na Afurika y’Epfo bigiye gukorerwamo igeragezwa ry’uru rukingo rwiswe VIR-1388, byanatangiye kwandika abazifashishwa mu kugerageza uru rukingo rwa Virusi itera SIDA.

Izindi Nkuru

Amakuru atangazwa n’abakoze uru rukingo, avuga ko byitezwe ko ibisubizo bizava muri iri geragezwa bizatangazwa umwaka utaha wa 2024.

Ikigo cy’ubushakashatsi cya NIH cyakoze uru rukingo, cyavuze ko rwakozwe by’umwihariko kugira ngo rufashe uturemangingo tw’umubiri kugira imbaraga zo guhangana n’agakoko gatera SIDA.

Ibitangazamakuru bivuga ko iri gerageza ry’izi nkingo z’agakoko gatera SIDA ryatewe inkunga na Kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za America ya Vir Biotechnology, y’umuherwe Bill, ndestse n’ikigo cy’ubushakashatsi NIH cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Si ku nshuro ya mbere ikigo cya NIH cyandikwa mu bitangazamakuru ko kiri gukora urukingo rwa Virusi itera SIDA, kuko no muri 2020 cyari cyatangiye gukora izi nkingo muri Afurika y’Epfo ariko kikaza guhagarika iri gerageza kuko cyasanze inkingo zari zakozwe zidafite ubushobozi buhagije bwo guhagarika Virusi itera SIDA.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru