Bamwe mu barezi bemeza ko abana basoma ibitabo baba bigaragaza mu ishuri kubera imitsindire yabo iba itandukanye n’iy’abatabikora kuko abasoma baba batsinda ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’abadasoma.
Abarimu batangaje ibi ubwo Urwunge rw’Amashuri rwa Nyamata Catholique rwahawe inkunga y’ibitabo byo gusoma n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).
Mukarindiro Marie Goreth umwe mu barezi avuga ko gutiza ibitabo abana bakabitahana biri muri gahunda yabo ndetse biteze ko bizakomeza kuzamura imyigire y’abana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uyu murezi avuga ko umwana wasomye igitabo, yigaragaza mu ishuri kuko akurikira amasomo ndetse akanatsinda cyane ugereranyije n’utagisomye.
Umwe mu bana biga kuri ririya shuri, avuga ko gusoma byamufashije kwitwara neza mu ishuri kuko yabyungukiyemo ubumenyi bwinshi bwagiye bumukarishya ubwenge.
Yagize ati “Cyera sinagiraga amanota meza ariko kubera nsigaye nkunda gusoma igitabo nabaye uwa gatandatu, ninkomeza gutyo nshaka ko nzaba uwa mbere.”
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) cyatanze biriya bitabo, muri 2016 cyatangije umushinga ‘Soma Umenye’ wagize uruhare rukomeye mu gukundisha abana gusoma.
Nubwo uyu mushinga uzarangirana n’uyu mwaka wa 2021, USAID ivuga ko izakomeza gushyigikira ubumenyi bw’ibanze bwo gusoma no kwandika mu Rwanda binyuze mu mishinga ibiri mishya y’imyaka itanu izatangira mu mwaka wa 2022.
Denyse MBABAZI
Radio&TV10