Monday, October 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwashyizwe mu wundi murongo wo kurukemura

Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwashyizwe mu wundi murongo wo kurukemura

Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy uregwa ibyaha birimo gutukana mu ruhame akekwaho gukorera umunyemari, rwahawe indi nzira nyuma yuko impande z’ababuranyi zigaragaje ubushake bwo kugerageza gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza.

Ibi byagaragaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ubw’uregera indishyi, Ndayisenga Matherne, batishimiye umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge wagize Ndahiro umwere ku byaha byo gutukana mu ruhame no gukwirakwiza ibihuha.

Mbere yuko iburanisha ritangira, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yagiranye inama n’abari bateganyijwe kuburana uwo munsi, abasaba kujya baha agaciro ubuhuza kuko bufasha abantu gukemura ibibazo mu bwumvikane.

Yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu bihe bikomeye ariko bakabasha kwiyunga, asaba abavoka kujya bafasha abo bunganira kumvikana aho guhita babajyana mu nkiko. Yabijeje ko gukemura ikibazo binyuze mu buhuza bitazatuma abavoka babura ibihembo byabo.

Yasobanuye ko ubuhuza bushobora gutuma ababuranyi birinda ikiguzi cy’ubujurire, kandi ko mu gihe bikwiye, uregwa ashobora kugabanyirizwa igihano. Yibukije kandi ko kujya mu nkiko bitavuze ko igisubizo cyonyine ari ugufungwa, kuko hari n’ubundi buryo bwo gukemura ibibazo.

Nyuma y’iyo nama, iburanisha ryakomereje mu cyumba cy’Urukiko, aho umunyamategeko wa Ndahiro yasabye ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha butakirwa, avuga ko bwatanzwe igihe cyagenwe n’amategeko cyararangiye.

Yavuze ko umwanzuro w’urubanza wafashwe ku wa 12 Kamena 2026, ariko ko Ubushinjacyaha bwashyize ubujurire muri sisiteme ku wa 14 Ukwakira. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko itariki igaragara muri sisiteme atari yo igaragaza igihe ubujurire bwinjiriye.

Ku ruhande rw’uregera indishyi, umunyamategeko we yavuze ko ubujurire bujyanye n’indishyi bwashyizwe muri sisiteme ku wa 10 Nyakanga, mu gihe Ubushinjacyaha bwatanze ubujurire ku wa 20 Nyakanga. Yavuze ko iyo iminsi y’ibiruhuko ikuwemo, ubujurire bwatanzwe mu gihe cy’iminsi 30 giteganywa n’amategeko, asaba ko bwakirwa.

Nyuma y’izo mpaka, Perezida w’iburanisha yabajije ababuranyi niba biteguye kugerageza ubuhuza nk’uko byari byasabwe na Perezida w’urukiko. Umunyamategeko wa Ndahiro n’Ubushinjacyaha bavuze ko babyemeye.

Uruhande rwa Ndayisenga Matherne rwo rwasabye ko rubanza rumenya icyo Ndahiro yiteguye gutanga mbere yo gufata icyemezo ku buhuza. Ndahiro na we yasabye ko Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ari we yabahuza n’Ubushinjacyaha ndetse n’uregera indishyi.

Impande z’ababuranyi nizumvikana binyuze mu buhuza, urubanza ntiruzagaruka imbere y’Urukiko, gusa nizinanirwa kumvikana, Urukiko ruzasubukura iburanisha rufate umwanzuro ku nzitizi yatanzwe, ivuga ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwatanzwe butinze.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =