Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko uruzinduko rwa Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Hadja Lahbib; rwasize ibyemezo binyuranye birimo irekurwa ry’abasirikare 230 ba FARDC bavurwaga n’iri Huriro, rinashyikirizwa abana n’abagore 140 bari barashyizwe mu gisirikare na FARDC.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23 nyuma yuko Nangaa agiranye ibiganiro n’uyu Komiseri uri mu ruzinduko mu karere, aho yagiye i Goma avuye mu Rwanda.
AFC/M23 ivuga ko muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare, Hadja Lahbib yashimangiye akamaro ko k’ubufatanye hagati ya AFC/M23 n’Umuryango w’Ubutabazi kugira ngo Abanyekongo bagerweho n’ubutabazi bakeneye.
Yanavuze ko hafungurwa inzira z’ubutabazi, hagashyirwaho Komite Ihuriweho ya Tekiniki, n’ibyo yiteze ku bijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Corneille NANGAA YOBELUO na we yizeje Komiseri muri uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ubufatanye bukomeye hagati y’iri huriro ndetse n’umuryango w’ubutabazi.
Yavuze ko mu mwaka umwe iri huriro rimaze riyobora kariya gace, hari impinduka zigaragara zabayeho, harimo kubungabunga umutekano, gufunga inkambi z’abakuwe mu byabo (usibye i Kamanyola, aho abaherutse kugera baturutse muri Uvira bahurijwe), gusenya ibirindiro byose byari byarashinzwe na Wazalendo, FARDC, na FDLR, no gucyura abantu barenga miliyoni 1,2 bakuwe mu byayo bari bacumbikiwe hafi ya Goma, basubira mu bice byabo.
AFC/M23 ivuga ko “Ibi byatumye umusaruro w’ibiribwa wiyongera muri ako gace.”
Hadja Lahbib i Goma, AFC/M23 yanayoboye igikorwa cyo kurekura abana 40 n’abagore bagera ku 100 bari barashyizwe mu gisirikare na FARDC bashyikirizwa AFC/M23 kugira ngo babone uko basubira mu miryango yabo.
AFC/M23 kandi yashyikirije Komiseri w’Uburayi abasirikare 230 ba FARDC bakomerekeye mu ntambara, bari kuvurwa na AFC/M23 mu bitaro bya gisirikare bya Katindo, kugira ngo bongere kubonana n’imiryango yabo.
AFC/M23 iyi “Ibiganiro bya tekiniki bizakomeza mu minsi iri imbere kugira ngo hakomeze guhagarara neza ubufatanye hagati ya AFC/M23 n’umuryango w’ubutabazi ukorera mu karere kabohowe.”
AFC/M23 yashimiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, binyuze kuri Komiseri, ku nkunga nyinshi yagaragarije abaturage ba Congo muri iki gihe gikomeye.



RADIOTV10











