Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda rwagabanyijwe hagaragazwa n’ibyashingiweho

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
AMAKURU AGEZWEHO: Urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda rwagabanyijwe hagaragazwa n’ibyashingiweho
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda yagabanyije urwunguko rwayo, irukura kuri 7% irushyira kuri 6,5%, igaragaza ko ibi byatewe no kuba umuvuduko w’ibiciro ku masoko uhagaze neza kandi hari n’icyizere ko ari ko bizakomeza kugenda mu myaka ibiri iri imbere.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 ubwo hagaragazwaga Raporo z’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga ndetse n’iy’Akanama gashinzwe kutajegajega k’urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’Isi buri kugerageza gutera imbere ugereranyije n’uko byari bimeze mu bihe bya Covid, ariko ko Ibihugu bisanzwe bifite ubukungu bwo hejuru bitaragera ku gipimo cyo hejuru.

Ati “Ibihugu bifite ubukungu bunini nka America n’u Burayi ntabwo birashobora kuzahura ubukungu bwabo neza, ariko icyiza ni uko nta Gihugu na kimwe kiri mu kuzagira ubukungu busubira hasi. Ubukungu bwose buratera imbere ariko mu buryo buciriritse.”

Ni mu gihe ahubwo muri Afurika ubukungu buri kuzamuka ku kigero gishimishije kurusha ku rwego rw’Isi, kuko uyu mwaka byitezwe ko buzazamukaho 3,7% bivuye kuri 3,4% byariho umwaka ushize, ndetse uyu muvuduko ukazakomeza kuri 4,1% umwaka utaha.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, ku rwego mpuzamahanga na wo waragabanutse, kuko muri 2022 wari warenze 8%, umwaka ushize wa 2023, bigera kuri 6,7%, uyu mwaka bikazagabanuka bikagera kuri 5,9% mu gihe umwaka utaha bizagera kuri 4,4%.

John Rwangombwa avuga ko iyi mibare y’igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, izanagira uruhare ku igabanuka ry’ibiciro by’imbere mu Gihugu. Ati “Ibyo dukura hanze biragenda bigabanuka, biza no kugaragara no ku muvuduko wo ku masoko yacu.”

 

Mu Rwanda bihagaze bite?

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeza gutera imbere neza, ndetse ko biherutse no kugaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ubukungu bwari buhagaze ku 9,7%.

Ati “Iyo turebye no mu gihembwe cya kabiri na bwo birakomeza gutera imbere neza, imibare dukurikirana iragaragaza ko yateye imbere 17,9%. Ntabwo ari bwo bukungu nyirizina, ibyo bizatangazwa n’Ikigo cy’Ibarurishamirabe muri uku kwezi gutaha, ariko twebwe ibyo tubona nk’uko bigaragara, ni uko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ubukungu bwateye imbere.”

Gusa haracyari imbogamizi mu kinyuranyo kikiri mu byo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo ruhatumizayo, aho ibyoherezwa hanze byazamutseho 0,9% muri iki gihembwe cya kabiri, mu gihe ibyatumijwe hanze byo byari byazamutseho 6,4%.

Ati “Ibi byatumye icyuho cy’ibyo dukura mu mahanga n’ibyo twohereza mu mahanga kiyongeraho 9,5% bikagira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha aho tubona ko ifaranga rigenda rikomeza guta agaciro.”

John Rwangombwa avuga ko nubwo guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bigihari, ariko biri kugenda bigabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

 

Urwunguko rwa BNR rwagabanyijwe

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yavuze ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ugenda ugabanuka ugeraranyije n’uko byari bihagaze mu myaka ibiri ishize yaranzwe n’izamuka ry’ibiciro rinini.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024, umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari uri kuri 4,7%; mu gihe mu gihembwe cya kabiri wageze kuri 5,1%.

Ati “Ariko mu mibare tubona mu mwaka wose, ntabwo bizarenza 5%, tubona ko muri uyu mwaka n’umwaka utaha nibura mu biciro ku masoko bitazarenza 5% ari mu gipimo cya Banki Nkuru twifuza ko bitagomba kurenga.”

Akomeza agira ati “Kubera iyo mpamvu rero y’uko umuvuduko w’ibiciro ku masoko uri mu gipimo twifuza ko wagombye kugumaho, twasanze ari ngombwa ko twagabanya urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu rukurwa kuri 7% kugeza kuri 6,5% kugira ngo tugendane n’uko ubukungu tubona bumeze.”

Ni mu gihe mu myaka ibiri ishize, urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda rwari rwazamuwe bitewe n’uko umuvuduko ku masoko wari ukabije.

Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragarije abanyamakuru raporo igaragaza ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Abijanditse mu butekamutwe bwijujutirwa na benshi mu Rwanda akabo kashobotse

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b’Umujyi wa Kigali

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b’Umujyi wa Kigali

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b’Umujyi wa Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.