Uwabaye muri Guverinoma yo mu buhungiro ufungiye mu Rwanda yavuze ko ubu yifuza kubaka Igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Fidele Gakire washinze ikinyamakuru Ishema, akaza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari na ho yatangiye gukorana na Guverinoma yiyise ikorera mu buhungiro, ubu akaba afungiye mu Rwanda, yahakanye icyaha akurikiranyweho, avuga ko yaje ahaze ibya Politiki, aje gukorera Igihugu cyamwibarutse.

Fidele Gakire Uzabakiriho, yamenyekanye mu myaka yatambutse, ari umusesenguzi mu biganiro byatambukaga ku bitangazamakuru binyuranye, nyuma aza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Izindi Nkuru

Yaje gukorana na Guverinoma ikorera mu buhungiro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, ndetse anamuha umwanya muri yo Guverinoma, ari Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.

Nyuma byaje kuvugwa ko uyu munyamakuru afungiye mu Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, Fidele Gakire yireguye ku cyaha akurikiranyweho, agihakana yivuye inyuma.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ko uregwa yakoresheje Pasiporo mpimbano yahawe na Nahimana, ubwo iyi guverinoma ikorera mu buhungiro yemezaga ko hashyirwaho agatabo kameze nka pasiporo kazajya karanga abanyamuryango b’iri tsinda rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwnada.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yanafatiwe ku kibuga cy’Indege i Kanombe afite ako gatabo kameze nka Pasiporo ngo kaguraga 85 USD.

Gakire uhakana iki cyaha ashinjwa, avuga ko urwo rwandiko rw’inzira atari uruhimbano ndetse ko atigeze arukoresha ku bibuga by’indege yanyuzeho.

Yagize ati Nabaga muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, mfite uburyo bwo kwinjira mu Gihugu no kugisohokamo.”

Uregwa avuga ko ako gatabo yagatunze nk’icyangombwa cy’umunyamuryango w’ako gatsiko, ariko ko yari yaje no mu Rwanda yaramaze kwitandukanya na ko.

Yagize ati “Nababwiye ko ndi Umunyarwanda utahutse, ibya politiki ntashaka kubibamo, nkaba nakoresha ubumenyi nakuye mu masomo nigiye iyo mu kubaka u Rwanda.”

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, guhamya icyaha uyu munyamakuru, rukamukatira gufungwa imyaka itanu go gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 Frw, mu gihe we yasabye kugirwa umwere, akarekurwa akajya gufatanya n’Abanyarwanda kubaka Igihugu.

Fidele Gakire uyu munsi mu Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru