Uwagaragaye mu ‘buhanuzi’ bwumvikanamo ibisa nko guca igikuba yatawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nibishaka Theogene usengera mu Itorero rya ADEPR, wagaragaye mu byo yita ubuhanuzi avugamo ko hagiye kuba ibidasanzwe ngo nko kuba abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imidugararo muri rubanda.

Uyu Nibishaka yatangaje ubu buhanuzi bwe avuga ko hagiye kubaho ibihe bidasanzwe mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel yitwa Umusaraba TV, avugamo ko ubuzima bwo muri Kigali bugiye guhenda.

Izindi Nkuru

Hari aho agira ati “Abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara yabaye kandi nta ntambara iriho. Ejobundi narababwiye ngo hagiye kubaho inzara idasanzwe, abantu bantera amabuye muri commentaire barabipinga, mugende Kimironko, ibirayi ikilo ni igihumbi na Magana abiri bya Kinigi.”

Muri ibi yita ubuhanuzi, Nibishaka akomeza avuga ko aba Guverineri b’Intara z’u Rwanda bakwiye guteganya “amafaranga yo kuza gucyura abaturage babo mu Mujyi wa Kigali.”

Arongera ati “Nyabugogo igiye guhinduka inkambi mu gihe gito, abantu batanguranwa gukatisha amatike basubira iwabo.”

Akomeza avuga ko Abantu benshi bagiye gusubira mu bice bakomokamo ngo kuko ubuzima bwo muri Kigali bugiye guhenda, ati “Iyi Kigali igiye kubamo umugabo isibe undi.”

Uyu Nibishaka yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB; rumukurikiranyeho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ndetse n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Uyu muhanuzi ubu afungiye kuri sitariyo ya RIB ya Kimihurura kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza mu gihe dosiye ye ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru y’ifatwa rya Nibishaka yanemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko nk’uko Itegeko Nshinga ryemerera buri wese gutanga ibitekerezo, ariko batagomba kurenga umurongo ngo batangaze ibigize ibyaha.

Yagize ati “RIB irasaba abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora uri mu bantu utanagikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru