Uwatereswe na Kazungu ahishuye ibitangaza bitari bizwi yizezaga abakobwa kugira ngo abashiture

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uvuga ko yigeze kuvugishwa na Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu akabashyingura mu nzu yari atuyemo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yamusabye ko yazajya kumusura i Kanombe, akamwizeza ko ari umutagire utunze amafaranga atubutse, ko ajya no kurangura mu mahanga.

Jennifer Uwamahoro mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel y’umunyamakuru Gerad Mbabazi, avuga ko ubwo Kazungu yamuhamagaraga, yamubwiye ko afite ikamyo akoresha mu bucuruzi bwo kurangura hanze y’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Ati “Anyereka amabuye y’agaciro, anyereka uburyo ajya muri Congo, noneho agafotora nk’umuntu w’umugabo ukize uhagaze no ku modoka, yarangiza akakoherereza amafoto akakubwira ngo ‘uyu ni njyewe’.”

Jennifer vuga ko icyatumye amugiraho amakenga ari ukuba yaramubwiraga ko aba ari muri hoteli, ariko akaza kumwoherereza amajwi yumvikanamo abana barira.

Ati “Ikintu cyaje gutuma mugiraho amakenga, amajwi yonyoherereje, hari harimo umwana urira, kandi ari kumbwira ko ari muri Tanzania bari gupakira, we ari muri hoteli.”

Ngo nyuma yamubwiye ko yageze mu Rwanda, kandi ko yamukunze kuko yamubonye kuri YouTube atanga ibiganiro, akamubwira ko yifuza ko yazamugira inama.

Avuga ko akurikije ibyo bagendaga baganira, byatumye uyu mugore yumva ko uwo muntu ari umutekamutwe, akaza kumwiyama, amusaba kutazongera kumuhamagara.

Ati “Ndamubwira nti ‘ntiwongere kumpamagara’ nti kandi ikindi cyongeyeho, njye nje no kukureba, naza nzanjye n’amafaranga magana atanu y’itike na telefone yanjye nkayisiga, nti ‘kuko turabiri ko mwambura abagore telefone’, yahise akupa ntiyongeye guhamagara.”

Jennifer avuga ko yageze aho akamubwira ko akurikije uko yakomeje kumubwira, yumva ari umukire, bityo ko yamwoherereza amafaranga.

Ati “Njye naramubwiye nti ‘nkurikije aho nahereye numva wivuga ibigwiii, ubundi ubwo wakabaye warohereje nk’ibihumbi ijana’ […] nti ‘none se urabwira umugore ngo aze ntunamwoherereze tike?’.”

Jennifer Uwamahoro uvuga ko Kazungu yigeze kumuvugisha

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndamaze says:

    uyu mukbwa nawe arabeshya, niba barqnavuganye, yongeyemo umunyu ukabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru