Uwatunzwe agatoki ku rupfu rw’umuhanzi wapfuye urwateye urujijo bwa mbere yabivuzeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi wo muri Nigeria, Naira Marley, wavuzweho kenshi ku rupfu rwa mugenzi we MohBad, atungwa agatoki ko arufitemo uruhare, bwa mbere yagize icyo abivugaho, avuga ko byamuhungabanyije.

Afeez Fashola uzwi nka Naira Marley, wanigeze kuba umujyanama wa nyakwigendera MohBad, yemeye ko bigeze kugirana ibibazo, ariko ko bari baranamaze kubikemura.

Izindi Nkuru

Naira Marley yatangaje kandi ko n’iyo ibyo bibazo byari kuba bikiriho, bitari kugera aho yatekereza igikorwa cyo kuba yamugirira nabi, ku buryo hakekwa ko yaba ari inyuma y’urupfu rwe.

Yagize ati “Ntabwo ibibazo byacu byigeze bigera ku rwego rwo kuba namwifuriza gupfa. Ndetse no muri icyo gihe, twakemuraga amakimbirane mu bikorwa byacu, dukoresheje inzira zinyuze mu mucyo, mbere y’uko yitaba Imana.”

Naira Marley yavuze ko yari amaze igihe atari muri Nigeria ariko ko agiye gusubirayo kugira ngo afashe Polisi y’iki Gihugu gukora iperereza ku rupfu rwa MohBad.

Naira atangaje ibi nyuma y’uko amaze gutakaza abamukurikira kuri Instagram bagera ku 700k nyuma yo kumukeka ko ari we wishe Mohbad.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru