Sunday, March 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

radiotv10by radiotv10
15/03/2026
in SIPORO
0
Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe yabaye ane ya mbere nyuma y’imikino isanzwe ya shampiyona ya volleyball yatangiye guhangana mu mikino ya kimwe cya kabiri ya kamarampaka (play offs) yaba mu bagabo no mu bagore.

Imikino yakiniwe muri Petit Stade kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2026, ahabanje iyo mu bagore ,itanabayemo ugutungurana nk’uko byagenze mu bagabo.

Muri 1/2 cya play offs ikipe yasoje imikino isanzwe ari iya mbere ihura n’iyabaye iya kane, mu gihe iyabaye iya kabiri ihura n’iyabaye iya gatatu.

Mu bagore APR WVC yabaye iya mbere yatsinze byoroshye amaseti atatu ku busa RRA WVC yabaye iya kane, ni nako byagenze kuri Police WVC yabaye iya kabiri yatsinze amaseti atatu ku busa Kepler WVC yabaye iya gatatu.

Mu bagabo niho habaye ugutungurana dore ko amakipe yabonye itike ya plyay offs ku munsi wa nyuma w’imikino isanzwe ya shampiyona , ariyo yatahukanye intsinzi kuri iyi mikino ya mbere ya kamarampaka.

Gisagara VC yabonye itike hasigaye iminsi (journèes) 2 ngo shampiyona isanzwe (regular season) irangire, yatunguwe na Police VC yayibonye ku munsi wa nyuma nabwo bigoranye , iyitsinda amaseti atatu kuri imwe.

Kepler VC nayo yasoje imikino isanzwe ya shampiyona ihagaze neza ku mwanya wa kabiri, yatsinzwe na REG VC amaseti atatu kuri abiri.

Aya makipe ari gukina atanguranwa kwitwara neza mu mikino itanu iba iteganyijwe kubahuza (best of five) ngo haboneke amakipe abiri agera ku mukino wa nyuma haba mu bagore no mu bagabo.

Imikino ya kabiri (game 2) ya kamarampaka iteganyijwe kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki ya 17 Werurwe 2026 nayo ikazabera muri Petit Stade.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + one =

Previous Post

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

Related Posts

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

by radiotv10
14/03/2026
0

Umukinnyi Aurélien Tchouaméni ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yanyomoje ubutumwa yitiriwe bwagaragaza ko yafashe umukunzi we aryamanye...

Amakuru mashya: Hatangajwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wayitoje mu myaka 10 ishize

Amakuru mashya: Hatangajwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wayitoje mu myaka 10 ishize

by radiotv10
12/03/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Stephen Constantine wanigeze kuyitoza mu myaka icumi ishize....

Ubutumwa bwa myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker wasezeye burundu ikipe y’Igihugu

Ubutumwa bwa myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker wasezeye burundu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
11/03/2026
0

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’imyaka 35, Kyle Walker, yatangaje ko asezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, nyuma yo kutagaragara...

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo

Ubutumwa RIB yageneye abanyamakuru ba Siporo baherutse kumvikana mu makimbirane

by radiotv10
10/03/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo kurangwa n’ubupfura, byumwihariko asaba Rugaju Reagan...

Icyemezo itsinda ry’abafana ba APR bafatiye umwe muri bo ntikivugwaho rumwe

Icyemezo itsinda ry’abafana ba APR bafatiye umwe muri bo ntikivugwaho rumwe

by radiotv10
10/03/2026
0

Itsinda ‘Umurava APR Fan Club’ ry’abafana b’ikipe ya APR FC, ryafatiye icyemezo cyo kwirukana burundu umwe mu bari barigize, nyuma...

IZIHERUKA

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana
SIPORO

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

by radiotv10
15/03/2026
0

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

14/03/2026
Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

14/03/2026
Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ibitaranoga

Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ibitaranoga

14/03/2026
Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

14/03/2026
Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet yahawe inshingano zimuzamura mu ntera

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet yahawe inshingano zimuzamura mu ntera

13/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.