Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau

radiotv10by radiotv10
07/03/2022
in MU RWANDA
0
Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau

Bayoboye isinywa ry'amasezerano

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Kagame Paul wakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, bayoboye isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Umaro Sissoco Embaló nyuma yo guhabwa ikaze na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagiranye ibiganiro byabereye mu mwiherero.

Nyuma y’ibi biganiro, abakuru b’Ibihugu byombi, bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.

Aya masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’abayobozi muri Guverinoma z’ibihugu byombi, arimo ayo mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, imikoranire mu burezi, mu bukerarugendo no mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu bufatanye bw’Ibihugu byombi, buzazanira inyungu z’ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’Isoko rusange rya Afurika riri kuzana amahirwe anyuranye mu Bihugu by’uyu Mugabane.

Perezida Kagame kandi yizeje mugenzi we Umaro Sissoco Embaló kuzasura Igihugu cye mu gihe cya vuba.

Perezida Umaro Sissoco Embaló wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022 mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yahise asura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatsutsi.

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we wa Guinea-Bissau

Abakuru b’Ibihugu bagiranye ibiganiro
Bayoboye isinywa ry’amasezerano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 20 =

Previous Post

Aba mbere bambutse bajya muri Uganda abandi bakomwa mu nkokora n’igipimo cya PCR

Next Post

U Burundi ngo nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka bwo ntiburayifungura kuko hari ibitarakemuka

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Burundi ngo nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka bwo ntiburayifungura kuko hari ibitarakemuka

U Burundi ngo nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka bwo ntiburayifungura kuko hari ibitarakemuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.