Friday, July 10, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

AMAFOTO: Umukinnyi wa Galatasaray n’umugore we ukomoka mu Rwanda bakomeje kwishimira urukundo

AMAFOTO: Umukinnyi wa Galatasaray n’umugore we ukomoka mu Rwanda bakomeje kwishimira urukundo

Mario Lemina ukinira ikipe ya Galatasaray yo mu cyiciro cya mbere muri Türkiye, nyuma yo gukora ubukwe n’umunyamideri Fanny Neguesha ufite inkomoko mu Rwanda, bakomeje kugaragaza ko bishimiye uburyohe bw’urukundo rwabo.

Ni nyuma yuko iyi couple iri mu zikunzwe iherutse gukora ubukwe bwabaye tariki 15 Kamena 2026, aho bakomeje kugaragaza ko baryohewe n’ibihe by’ikiruhuko barimo.

Mu mafoto Mario Lemina n’umugore we Fanny Neguesha bakomeje gushyira hanze, bari kugaragaza bakiri mu kwezi kwa buki kandi bishimiye ibihe barimo.

Mu butumwa buherekeje amwe mu mafoto bashyize hanze kuri uyu wa Kane, Fanny Neguesha yagize ati “Turi kubaho mu buzima twahoze dusengera kuva cyera.”

Fanny Neguesha na Mario Lemina binjiye mu rukundo kuva muri 2012, ndetse baza kwambikana impeta y’urukundo muri 2014, ubu bakaba bafitanye abana babiri.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + thirteen =