Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Yafashwe amaze kwiba Miliyoni 5,5Frw muri Banki ahita avuga abandi bacuranye umugambi

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Yafashwe amaze kwiba Miliyoni 5,5Frw muri Banki ahita avuga abandi bacuranye umugambi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu cyuho amaze kwiba Miliyoni 5,5 Frw muri Banki y’abaturage ishami rya Musange riherereye mu Kagari ka Masizi mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, ahita avuga abandi babiri bacuranye uyu mugambi nabo barafatwa.

Aba bagabo bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022 ubwo uyu mugabo witwa Nteziryayo Sylvestre yafashwe amaze kwiba 5 566 600 Frw na mudasobwa ebyiri za Banki y’Abaturage (BPR) ishami ryayo riherereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Masizi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko abafatiwe muri ubu bujura ari Nteziryayo Sylvestre w’imyaka 24 y’amavuko, Ntizirema Edouard w’imyaka 32 na Dusabimana Jean Pierre w’imyaka 30.

Yavuze ko kuri uyu wa mbere ahagana saa yine n’igice z’amanywa abashinzwe umutekano kuri iyi banki bahamagaye Polisi bavuga ko bafashe Nteziryayo wari urimo asohoka muri Banki anyuze mu gisenge aho yari yatoboye ibati akaba ari naho yari yanyuze yinjiramo.

SP Theobald Kanamugire yagize ati “Yafashwe ubwo yageragezaga gusimbuka igipangu afite agafuka karimo amafaranga 5 566 600 na mudasobwa ebyiri byose yari akuye muri Banki.”

Amaze gufatwa yavuze ko umugambi wo kwiba Banki yari yawucuranye n’abandi babiri ari bo Ntizirema Edouard na Dusabimana Jean Pierre nabo baje gufatwa barafungwa.

Nteziryayo yakomeje avuga ko avuka mu karere ka Nyagatare ariko akaba atuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi. Ku wa gatanu tariki ya 15 Mata, nibwo yahamagawe na Ntizirema na Dusabimana bamubwira ko habonetse ikiraka mu karere ka Nyamagabe niko guhita atega aza kubareba.

Nk’uko iperereza ry’ibanze ryabigaragaje, Ntizirema na Dusabimana baje kwitembereza kuri Banki ku mugoroba wo ku Cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri ndetse baza kugarukana bombi uko ari batatu ku wa mbere ahagana saa tatu za mu gitondo babaza Umusekirite niba iri shami rya Banki rifite aho babikuriza amafaranga hifashishijwe ikarita ya ATM.

Nteziryayo yaje kugaruka wenyine anyura mu gikari yinjira muri Banki aciye mu gisenge yibamo amafaranga na mudasobwa ebyiri n’imigozi yazo ari nabyo yafatanwe ahagana saa yine n’iminota 30 agerageza gusimbuka igipangu, haza gushakishwa bagenzi be nabo barafatwa barafungwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yaburiye abishora mu byaha by’ubujura kubizibukira, bagakura amaboko mu mufuka bagakora imirimo ibateza imbere hamwe n’imiryango yabo.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Musange kugirango hakorwe iperereza ryimbitse.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko;  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Ibyatangajwe n’umugore w’Umunyamakuru witabye Imana byazamuye Impaka hagati y’Ibitangazamakuru bibiri

Next Post

Kwa Cristiano Ronaldo bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo wapfuye avuka

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwa Cristiano Ronaldo bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo wapfuye avuka

Kwa Cristiano Ronaldo bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo wapfuye avuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.