Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije umunyamakuru w’Umunyekongo, nyuma yo kuvuga ko u Rwanda rushaka ko habaho amatora mu guhitamo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), mu gihe u Bufaransa bwo bushaka ko uwo mwanya ugenwa binyuze mu bwumvikane, amubwira ko ibiteganywa n’amategeko y’uyu muryango bisobanutse kandi ari byo bizakurikizwa.
Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala wandikira ibitangazamakuru birimo Jeune Afrique na Reuters, yanditse ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X bufite umutwe ugira uti “OIF : Kigali veut un vote, Paris préférerait un consensus”, agaragaza ko u Rwanda rushyigikiye ko habaho amatora yisanzuye mu guhitamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, mu gihe u Bufaransa bushaka ko ibihugu bigize uyu muryango byumvikana ku mukandida watanzwe na Romania.
Muri ubwo butumwa uyu munyamakuru yavuze ko u Rwanda rwizeye ko Umunyamabanga Mukuru uriho, Louise Mushikiwabo, ushaka kongera gutorerwa kuyobora uyu muryango, azatsinda.
Yagarutse kandi ku butumwa Minisitiri Nduhungirehe yanditse ku rubuga rwa X, aho yavuze ko OIF igiye ku nshuro ya mbere mu mateka yayo kugena Umunyamabanga Mukuru binyuze mu matora yisanzuye kandi anyuze mu mucyo.
Mu kumusubiza, Nduhungirehe yavuze ko uwo munyamakuru atasobanukiwe neza imikorere y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, ashimangira ko uyu muryango udakora ushingiye ku marangamutima cyangwa ibyifuzo by’Ibihugu biwugize, ahubwo ugengwa n’amategeko.
Yagize ati “Ntabwo wasobanukiwe neza imikorere y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa. Kimwe n’indi miryango mpuzamahanga, OIF ntikora ishingiye ku marangamutima cyangwa ibyifuzo by’umuntu uwo ari we wese. Igengwa n’amategeko, by’umwihariko amabwiriza agenga inzego zayo yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ba OIF ku wa 22 Werurwe 2022 i Paris.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ayo mabwiriza asobanura neza uburyo Umunyamabanga Mukuru wa OIF atorwa, agaruka ku ngingo ya munani y’umugereka wa mbere, ivuga ku buryo bwo gutora uwo muyobozi.
Iyo ngingo ivuga ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF itora Umunyamabanga Mukuru mu nama iba mu muhezo, hakoreshejwe ubwumvikane hagati y’abanyamuryango, cyangwa hagakoreshwa amatora mu gihe ubwumvikane butabonetse.
Ikomeza ivuga ko uwatsinze ari umukandida wabonye amajwi menshi kurusha abandi mu banyamuryango bitabiriye inama kandi bagatora.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagize ati “Iri ni ryo tegeko rigomba gukurikizwa, kandi nta rindi.”
Ibi bije mu gihe imyiteguro y’inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa irimbanyije, aho hazaganirwa no ku muntu uzayobora OIF mu gihe kiri imbere.
Louise Mushikiwabo ayoboye uyu muryango kuva mu 2019, akaba ashaka kongera gutorerwa uyu mwanya mu matora ahatanyemo n’abarimo Umunyekongo Juliana Amato Lumumba.
RADIOTV10