Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje gahunda nshya izafasha abaturage batabashije kwemeza imyirondoro yabo no gufotorwa mu gikorwa cyo gutegura indangamuntu koranabuhanga, ibaha andi mahirwe yo kubyitabira.
Mu itangazo NIDA yashyize hanze, yamenyesheje abaturage ko iki gikorwa kizongera gutangira ku wa 17 Ugushyingo 2026, kikazasozwa ku wa 16 Mutarama 2027, kikazabera mu turere twose tw’igihugu.
Iki gikorwa kizakorerwa ku rwego rw’imirenge, aho abaturage bazaba bafashwa n’abakozi b’Irembo mu kwemeza amakuru yabo binyuze muri gahunda ya Byikorere, mu gihe abakozi ba NIDA bo bazaba bashinzwe gufotora abatarabashije kwitabira iki gikorwa mbere.
NIDA yasabye abaturage batarakora iki gikorwa kuzajya bitwaza indangamuntu zabo, bakamenya nimero z’indangamuntu z’ababyeyi babo mu gihe bafite izikoreshwa, ndetse n’iy’uwo bashakanye ku bafite abagabo cyangwa abagore.
Abatarafata indangamuntu na bo basabwe kwitwaza kode zabo kugira ngo babashe gufashwa muri iki gikorwa.
Iri tangazo kandi ryibukije abaturage ko gufotorwa muri iyi gahunda ari ubuntu, bityo ko nta kiguzi na kimwe basabwa kwishyura.
Ku bana batarageza ku myaka 16, NIDA yasobanuye ko bagomba guherekezwa n’ababyeyi babo cyangwa ababafiteho ububasha bwa kibyeyi, kugira ngo babemerere imyirondoro yabo.
Ku baturage batarigeze biyandikisha mu irangamimerere, basabwe kubanza kujya ku murenge babarizwamo kugira ngo babanze babarurwe, mbere yo kwitabira iki gikorwa.
Abifuza gukosorerwa imyirondoro yabo na bo basabwe kuzitwaza ibyangombwa bigaragaza amakuru bifuza guhindura cyangwa gukosora kugira ngo babashe gufashwa.
RADIOTV10