Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Kaminuza y’u Rwanda (UR) bagize icyo bavuga ku butumwa bwatanzwe n’uwavuze ko ari umunyeshuri w’iri shuri Ishami rya Huye, watangaje ko abanyeshuri barembejwe n’abarimu babasaba kuryamana na bo babakangisha amanota, ndetse ko hari na ruswa yo mu bundi bwoko.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho uwitwa Keza Kelia yandikiye Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko bafasha abanyeshuri bahura n’ibyo bibazo.
Mu butumwa bwe, uyu muntu yavuze ko ikibazo kiri muri Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko mu ishami riherereye i Huye, aho yavuze ko hari abarimu bakoresha amanota nk’uburyo bwo guhatira abanyeshuri gukora imibonano mpuzabitsina na bo.
Yagize ati “Muraho Polisi y’u Rwanda! Hano i Huye, muri Kaminuza y’u Rwanda, abarimu baraturembeje! Baradukangisha amanota kugira ngo turyamane na bo! Mudufashe! Hari na ruswa nyinshi mu buyobozi! Ibi birakabije!”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rusubiza kuri ibi byatangajwe n’uyu witwa Kelia, rubanza gusaba uwabutanze kurugezaho amakuru arambuye binyuze mu butumwa bwihariye kugira ngo ikibazo gikurikiranwe.
Mu butumwa bwayo, RIB yagize iti “Muraho Keza, muduhe amakuru arambuye binyuze mu butumwa bwihariye (DM), tuzakurikirana iki kibazo. Murakoze.”
Kaminuza y’u Rwanda na yo yagize icyo ivuga ku butumwa bw’uyu uvuga ko ari umunyeshuri wayo, isaba uyu muntu kutagira ubwoba mu gihe yaba ahura n’iterabwoba, inamwizeza ko ishobora kumufasha mu ibanga mu gihe yaba atanze amakuru agaragaza ko ibyo avuga bifite ishingiro.
Yagize iti “Muraho neza mwana wacu Keza Leila. Ubuyobozi bwa UR burabashishikariza guhagarara neza mwemye, ngo hatagira ikibakanga. Ibyo bikangisho ni baringa. Ariko bibaye bifatika, mwatubwira uburyo twabatabara mu ibanga. Ndetse na ruswa mu vuga na yo tuyanga urunuka.”

Kaminuza y’u Rwanda yanagaragaje ko idashyigikiye ruswa iyo ari yo yose, isaba uwatanze ikirego kuyimenyesha kugira ngo ibashe kugikurikirana.
Minisiteri y’Uburezi yakunze kuvuga kenshi ko abarimu bo mu mashuri makuru na za kaminuza badakwiye gukora amakosa nk’aya yo kugira icyo bakangisha abanyeshuri kugira ngo babahe amanota, kuko biri mu byangiza ireme ry’uburezi.
RADIOTV10