Wednesday, November 11, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uwayoboye Inteko ya Congo wanabaye Visi Perezida w’ishyaka rya Kabila yafunguwe nyuma y’iminsi 300

Uwayoboye Inteko ya Congo wanabaye Visi Perezida w’ishyaka rya Kabila yafunguwe nyuma y’iminsi 300

Aubin Minaku wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wanabaye Visi Perezida w’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, yavuye aho yari afungiye nyuma y’iminsi ikabakaba 300, ajyanwa iwe i Kinshasa aho agomba gukurikiranirwa mu rugo.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ni bwo Minaku yavuye ahantu yari afungiye kuva muri Mutarama uyu mwaka, ajyanwa iwe aho yashyizwe mu cyiciro cyo gukurikiranirwa mu rugo iziwi nka résidence surveillée.

Umwunganizi we mu mategeko, Me Jean Mbuyu, yemeje aya makuru avuga ko Minaku atarekuwe burundu, ahubwo ko yemerewe gukurikiranirwa iwe.

Yagize ati “Nemeza ko yashyizwe mu cyiciro cyo gukurikiranirwa iwe. Yavuye aho yari afungiye hatagerwaga, ubu akaba ashobora kuba iwe mu rugo.”

Aubin Minaku yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Mutarama 2026, ubwo inzego z’umutekano zamufatiraga iwe mu rugo.

Yamaze iminsi 296 afunzwe, nubwo hari amakuru avuga ko yari iminsi 297. Mu gihe kirenga amezi atandatu yari afungiwe ahantu hatatangajwe, bivugwa ko yacungwaga n’inzego z’ubutasi, mbere yo kwimurirwa ku wa 06 Kanama 2026 ku Biro by’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare, ari kumwe na Emmanuel Ramazani Shadary, Umunyamabanga Uhoraho wa PPRD.

Aba bombi bakurikiranyweho ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’imbere mu Gihugu, nubwo ibisobanuro birambuye ku byaha bashinjwa bitigeze bitangazwa mu ruhame. Minaku yari atarakatirwa n’urukiko.

Kuva Minaku yatabawa muri yombi, DRC yakomeje kuba mu bibazo bya politiki birangwa n’umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi na Joseph Kabila wahoze ayobora iki Gihugu.

Leta ya Kinshasa ishinja Kabila gushyigikira imitwe y’inyeshyamba, mu gihe ishyaka rye rya PPRD ryaseshwe, icyemezo cyaje kwemezwa n’Inama y’Igihugu y’Ubutegetsi ku wa 30 Ukwakira 2026.

Undi muyobozi ukomeye wa PPRD, Emmanuel Ramazani Shadary, na we wari wimuriwe hamwe na Minaku ku Biro by’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare, amakuru ahari avuga ko agikomeje gufungirwa ahantu hatatangajwe.

Mu mategeko, gukurikiranirwa mu rugo ntibivuze ko umuntu yarekuwe burundu cyangwa ko yakatiwe n’urukiko.

Mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, inkuru y’irekurwa rya Minaku yakiriwe neza ariko bamwe bagaragaza ko hakenewe ibisobanuro birambuye.

Umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, Marie-Ange Mushobekwa, yagaragaje icyizere ko kuva kwa Minaku aho yari afungiye bishobora gukurikirwa no kurekurwa kw’abandi bafunzwe, anasaba ko ibihe nk’ibyo bitazongera kugera ku bandi banyapolitiki.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − four =