Wednesday, November 11, 2026
RW|EN
SIPORO

Urugiye kera ruhinyuza intwari : Manuer Neuer mu nzira zisezera ruhago

Urugiye kera ruhinyuza intwari : Manuer Neuer mu nzira zisezera ruhago

Umunyezamu wa Bayern Munich, Manuel Neuer, ashobora gusezera ku mupira w’amaguru mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, nyuma y’imyaka isaga 21 akina nk’uwabigize umwuga.

Uyu munyezamu w’imyaka 40 yagize imvune ku kirenge cy’iburyo, bituma atazongera gukina mbere y’intangiriro za Mutarama 2027.

Nyuma yo gukira, Neuer azasubira mu izamu rya Bayern Munich nk’umunyezamu wa mbere, aho azaba akina amezi ya nyuma mu mwuga we w’umupira w’amaguru.

Nubwo uyu mukinnyi ataratangaza ku mugaragaro ko agiye gusezera burundu ruhago, amasezerano ye muri Bayern Munich akaba azarangira muri Kamena 2027, hari ibimenyetso bitangazwa ko ashobora guhagarika gukina mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

iIkinyamakuru Abendzeitung cyatangaje ko muri Bayern Munich hatangiye gutegurwa ibiganiro mu buryo bw’amaahusho n’inyandiko bizakoreshwa mu gusezera kuri uyu mudage watangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Schalke 04 muri 2005.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu buyobozi bwa Bayern Munich nta gushidikanya ko Neuer azahagarika gukina umupira w’amaguru mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Manuel Neuer agiye gusezera kuri ruhago muri rusange nyuma yo gusezera mu ikipe y’igihugu y’Ubudage , yasezeyemo nyuma y’igikombe cy’isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, aho ubudage ( Die Mannschaft) bwitwaye nabi busezererwa na Paraguay muri 1/16.

Ephrem KAYIRANGA

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − seven =