Tuesday, November 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Twibukiranye Abanyarwanda bamaze koherezwa n’ibindi Bihugu kubera gukekwaho gukora Jenoside

Twibukiranye Abanyarwanda bamaze koherezwa n’ibindi Bihugu kubera gukekwaho gukora Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yibukije urutonde rw’Abanyarwanda bakekwaho cyangwa bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, boherejwe mu Rwanda n’ibihugu bitandukanye, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje Jean Léonard Teganya.

Teganya yagejejwe mu Rwanda ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, yoherejwe n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Bizimana yavuze ko Teganya yari umunyeshuri mu mwaka wa nyuma w’amasomo y’ubuvuzi muri kaminuza i Butare mu 1994, ariko akaza kugira uruhare mu kwica no gufata ku ngufu Abatutsikazi.

Yavuze ko ubuhamya bw’abarokotse ibikorwa bya Teganya bugaragaza ubukana n’ubugome by’ibyaha ashinjwa, ashimangira ko guhungira muri Amerika bitamuhaye ubudahangarwa ku butabera.

Minisitiri Bizimana yanagarutse ku gisobanuro cy’izina Teganya, avuga ko risobanura kuzigama, guteganya no kugira ubushishozi mu byo umuntu akora, ariko ko ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside byagaragaje ko atigeze azirikana icyo risobanura.

Yagize ati “Teganya yibwiraga ko guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizamufasha gucika ubutabera, ariko amaherezo ibyaha ashinjwa byamugezeho.”

 

Abandi boherejwe mu Rwanda n’ibihugu bitandukanye

Minisitiri Bizimana yavuze ko koherezwa kwa Teganya gukurikiye abandi Banyarwanda bagiye boherezwa mu Rwanda n’ibihugu bitandukanye, barimo aboherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri bo harimo Enos Kagaba woherejwe ku wa 26 Mata 2005, Jean Marie Vianney Mudahinyuka ku wa 28 Mutarama 2011, Marie Claire Mukeshimana ku wa 21 Ukuboza 2011, Prof. Léopold Munyakazi muri Nzeri 2016, Béatrice Munyenyezi ku wa 18 Mata 2021, Oswald Rurangwa uzwi nka Oswald Rukemuye woherejwe ku wa 7 Ukwakira 2021 na Ahmed Napoléon Mbonyunkiza woherejwe ku wa 10 Werurwe 2025.

Yagaragaje kandi abandi boherejwe n’ibihugu by’i Burayi n’ibindi bihugu, barimo Dr Léon Mugesera wahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, woherejwe na Canada ku wa 24 Mutarama 2012.

Abandi ni Jean de Dieu Munyaneza uzwi nka Mutzig, woherejwe n’u Buholandi ku wa 21 Werurwe 2015; Jean-Claude Seyoboka woherejwe na Canada ku wa 18 Ugushyingo 2016; Charles Bandora woherejwe na Norvège ku wa 10 Werurwe 2013; na Emmanuel Mbarushimana woherejwe na Danemark ku wa 3 Nyakanga 2014.

Muri urwo rutonde kandi harimo Wenceslas Twagirayezu woherejwe na Danemark mu 2018, Jean-Baptiste Mugimba na Jean-Claude Iyamuremye boherejwe n’u Buholandi ku wa 12 Ugushyingo 2016, Venant Rutunga woherejwe na cyo ku wa 26 Nyakanga 2021, na Jean Twagiramungu woherejwe n’u Budage ku wa 18 Kanama 2017.

Hari kandi Augustin Nkundabazungu woherejwe na Uganda ku wa 4 Kanama 2010, Jean-Pierre Kwitonda uzwi nka Kapalata woherejwe muri Ugushyingo 2010, na Jean-Paul Birindabagabo uzwi nka Bagabo Daniel woherejwe ku wa 15 Mutarama 2015.

Kohereza aba bantu mu Rwanda ni imwe mu nzira zifasha ubutabera bw’u Rwanda gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baba barahungiye mu mahanga nyuma yayo. Ibi kandi bigaragaza ubufatanye bw’ibihugu mu guhangana n’abakekwaho ibyaha bya Jenoside no kurwanya kudahana.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =