Tuesday, November 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Hategerejwe ikiganiro cya Minisitiri w’Ingabo wa America nyuma yo gusabwa kwegura

Hategerejwe ikiganiro cya Minisitiri w’Ingabo wa America nyuma yo gusabwa kwegura

Minisitiri w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, ategerejweho kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo (Pentagon) mu gihe hari umugambi wo kumukuraho binyuze mu nzira yo kumweguza.

Ni ikiganiro giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Ugushyingo 2026, nyuma y’amezi atandatu Pete Hegseth atagaragara muri ubwo buryo, mu gihe hari umugambi wo kumukuraho binyuze mu nzira yo kumweguza.

Iki kiganiro kizaba nyuma y’umunsi umwe Depite Thomas Massie wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains atanze umushinga w’icyemezo gisaba ko Hegseth yeguzwa, amushinja imikorere mibi mu ntambara Amerika ihanganyemo na Iran n’ibindi bikorwa bya gisirikare.

Hegseth agiye gutanga iki kiganiro mu gihe ingabo za Amerika zikomeje ibikorwa bya gisirikare kuri Iran, ndetse zikaba zikomeje no kugaba ibitero byahitanye abantu mu nyanja muri Amerika y’Epfo, zikavuga ko ziba zikurikiranye amato akekwaho kwinjiza ibiyobyabwenge mu buryo bwa magendu.

Minisitiri Hegseth yavuze ko iki kiganiro kibanda ku mugambi wo kumweguza. Yatangiye no kwitegura guhangana n’abamunenga, aho amaze iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga yisobanura, avuga ko yiteguye gusobanura ibikorwa bye n’ibya Perezida Donald Trump, ashinja abamunenga kubikora bagamije inyungu za politiki.

Ku wa Mbere, Depite Thomas Massie yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga wo kweguza Hegseth. Massie, uhagarariye Leta ya Kentucky, aherutse gutsindwa mu matora y’ibanze y’ishyaka rye n’umukandida ushyigikiwe na Trump.

Uyu mushinga ushobora gutuma Inteko Ishinga Amategeko itora ku cyemezo cyo gukuraho umwe mu bayobozi bakomeye muri Guverinoma ya Trump.

Ibi bije nyuma yuko Aba-Républicains batsinzwe bikomeye mu matora yo hagati muri manda aherutse kuba, aho bamwe mu banyapolitiki b’iri shyaka bahuriza ku kuba intambara ya Iran n’ingaruka zayo ku bukungu bw’Isi biri mu byagize uruhare muri uku gutsindwa.

Umushinga wa Massie wibanda ahanini ku ntambara Amerika irimo na Iran, ariko unagaruka ku ruhare rwa Hegseth mu bikorwa bya gisirikare byakorewe muri Yemen bigamije guhangana n’inyeshyamba za Houthi zishyigikiwe na Iran, ndetse no ku bikorwa bya gisirikare muri Venezuela.

Massie avuga ko ibikorwa bya Hegseth bigize ibyaha bikomeye n’imyitwarire mibi idakwiye umuyobozi wo ku rwego rwe, bityo ko kuyobora Minisiteri y’Ingabo kwe bikwiye gutuma yeguzwa.

Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko ishobora gutora kuri uyu mushinga hagati mu cyumweru, ibintu bishobora gushyira igitutu ku Badepite b’Aba-Républicains, cyane ko bamwe muri bo bashinja intambara ya Iran kugira uruhare mu gutsindwa kw’ishyaka ryabo mu matora aheruka. Icyakora, ntiharamenyekana neza intambwe zizakurikiraho.

Trump aracyashyigikiye Minisitiri we

Perezida Donald Trump yakomeje gushyigikira Hegseth, agaragaza ko ayoboye ibikorwa bya gisirikare byageze ku musaruro ukomeye. Mu byo yagarutseho harimo igikorwa cyo gufata Nicolás Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela muri Mutarama 2026, ndetse n’ibitero Amerika yagabye kuri Iran.

Trump avuga ko ibikorwa by’ingabo za Amerika byasenye burundu amato y’intambara n’indege za gisirikare bya Iran.

Gusa Iran yakomeje kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati, inabangamira ubwikorezi bw’amato mu muhora wa Hormuz. Ibi byagize ingaruka ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, bituma ibiciro byabyo bizamuka.

Hegseth na we yakomeje kwiregura ku buryo ayobora ingabo za Amerika. Ku wa Mbere, nyuma y’ijambo yavugiye muri Kaminuza ya Gisirikare yo mu Nyanja (Naval War College) muri Leta ya Rhode Island, yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu bamunenga babikora kubera kutemeranya na politiki ye, ariko ko ibyo batemeranyaho ari umusaruro w’ibikorwa bya gisirikare.

Yagize ati “Hari abantu benshi babikora kubera inyungu za politiki, bashobora kuba batemeranya cyane na politiki yacu, ariko ibyo batemeranyaho ni intsinzi twagezeho.”

Yongeyeho ko niba hari abifuza kujya impaka ku bikorwa bya gisirikare byakozwe na Guverinoma ya Trump, yiteguye kubisobanura igihe cyose bibaye ngombwa.

Mu cyumweru gishize, Hegseth yanashyize hanze amashusho ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko umugambi wo kumweguza ugamije kumwangiriza isura kubera impamvu za politiki, ariko ko bitazamuca intege.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 16 =