Polisi y’u Rwanda yemeje ko Byiringiro Lague wahoze akinira ikipe ya Police FC unakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa, akekwaho gukorera umukobwa.
Uyu rutahizamu wakiniye andi makipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, yafunzwe nyuma yo gukekwaho gukubira umukobwa bari kumwe mu icumbi ry’abashyitsi mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko bivugwa ko yanze ko baryamana.
Ibyo byabereye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa 08 Ugushyingo 2026.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko yakubise uwo mukobwa bari bahuriye muri Guest House, bitewe n’uko atemeye ko baryamana.
Amakuru yatangajwe n’ababizi avuga ko Byiringiro yahamagaye uwo mukobwa ku wa Gatandatu, tariki 07 Ugushyingo 2026, amusaba ko bahurira mu icumbi ry’abashyitsi riherereye muri ako gace.
Bivugwa ko nyuma yo kugerayo babanje gusangira amafunguro ndetse bakica n’akanyota, ariko uko amasaha yicumaga, Byiringiro aza gusaba uwo mukobwa ko baryamana, ari amutera utwatsi, amusobanurira ko atari cyo cyari cyamujyanye aho bari bahuriye.
Bivugwa ko nyuma yo kwangirwa, Byiringiro yamukubise, kugeza ubwo uwo mukobwa atabaje inzego z’umutekano. Abapolisi bahise bahagera, baramufata.
Polisi y’u Rwanda yemeje ifungwa rya Byiringiro Lague
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko Byiringiro Lague yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Yasobanuye ko uyu mukinnyi yafashwe mu ijoro ryo ku wa 07 rishyira ku wa 08 Ugushyingo 2026, nyuma yo gukekwaho gukorera icyo cyaha mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.
Yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira iryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, Byiringiro Lague yafunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Runda.”
Byiringiro Lague yakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda, arimo iya Police FC yaherukaga gukinira, na APR FC yakiniye mbere yo kwerecyeza mu ikipe ya Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yari yerecyejemo muri Mutarama 2023, akayisinyira imyaka ine, ariko akaza gutandukana na yo amasezerano atarangiye.
RADIOTV10