Monday, November 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Yifashishije ibyavuye mu mikino y’i Burayi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze inama y’icyumweru

Yifashishije ibyavuye mu mikino y’i Burayi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze inama y’icyumweru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yifashishije ibyavuye mu mikino y’umupira w’amaguru yabereye i Burayi mu mpera z’icyumweru gishize, ashimangira ko abashoferi bakwiye kubahiriza ibyapa byo mu muhanda no kwirinda gutwara ibinyabiziga nk’abari mu marushanwa y’imodoka.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Rutikanga yagarutse ku mukino wahuje Manchester United na Aston Villa, ikipe isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, banganyije ibitego 4-4 ku Cyumweru.

Yabigarutseho mu buryo bw’urwenya agira ati “Visit Rwanda (Aston Villa) yaguye miswi na ya kipe y’umutuku (Manchester United)! Nyamara umenya inka y’Umwamikazi yaraburiye i Manchester.”

Yashimiye kandi abafana bakurikiye uyu mukino, avuga ko yizera ko banyuzwe n’ibyabaye mu kibuga.

Undi mukino yagarutseho ni uwahuje Arsenal na Hull City ku wa Gatandatu, aho Arsenal yatsinze igitego 1-0 mu mukino utari woroshye.

Nyuma yo gukomoza kuri iyi mikino, ACP Rutikanga yerekeje ku butumwa bw’umutekano wo mu muhanda, asaba abantu kutemera ko ibirori byo mu mpera z’icyumweru bibakururira mu bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Inama y’iki cyumweru sasa: Icyapa cyose ubonye mu muhanda ugifate nka Malayika murinzi. Nta gutwara nk’aho uri muri ‘Fast & Furious’, kandi ambulance si taxi yo kugutahana!”

Yibukije kandi abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga, abigarukaho mu buryo bw’urwenya avuga ku ngaruka z’ubusinzi bukurikira ibirori byo mu mpera z’icyumweru.

Ubutumwa bwa ACP Rutikanga buje mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeza kwibutsa abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko yawo, kwirinda umuvuduko ukabije no kutavanga gutwara ibinyabiziga n’inzoga.

Yashimangiye ko ibyapa byo mu muhanda bidakwiye gufatwa nk’imitako, ahubwo ko ari amabwiriza agira uruhare mu kurinda ubuzima bw’abashoferi, abagenzi n’abandi bose bakoresha umuhanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 5 =